Uko warinda umukozi wo mu rugo kugirana agakungu n’abandi

Yanditswe: 16-02-2017

Kimwe mu bintu abakoresha abakozi bo mu rugo batishimira harimo kuba bagirana urugomo n’abandi bakozi, wamusigir aurugo ugasanga yarutaye ajya kureba abo baturanye, ubutaha bakaz amu rugo ugasanga barwuzuye ari nako bangiza, wamutuma agaca ku inshuti ye n’indi myitwarire y’urugomo.

Mu gihe umukozi wawe ubona ko atangiye kwandura iby’agakungu hari icyo wakora ngo ubimurinde.

Kumuha amabwiriza: Akenshi abakozi bamaze kumenyera nibo usanga batangiye gutinyuka bakajya mu bandi bakozi b’inshuti zabo. Icyiza rero nuko wakonger aukamusubiriramo amabwiririza agenderaho atakwemera kwikosora kamusezerera bitewe n’ingaruka ubona byazagira ku rugo rwawe.

Kumuha umwanya wo gusura inshuti ze uzwi:
ahanini usanga na none abakozi batagira umwanya wo kujya gusur ainshuti zabo bagahor amu kazi amezi agashira andi agataha. Ibyo bituma rero bishakira umwanya kuko nabo bakenera kuganira no kuruhuka. Ibyiza rero nuko wajya umuha amasaha cg se umunsi wo kujya gusura inshuti ze agatembera, akaruhuka.

Kumugira inama: Ni byiza kandi kugira umwanya wo kuganiriza umukozi ku ngingo zitandukanye ukamugira inama atari ku nyungu z’akazi kawe gus aahubwo ari ku nyungu ze. Muganirize umubwire ko aby’agakungu n’ibigare atari byiza, umuganirize ku byiza byo kumenya guhitamo inshuti nziza kuko hari ubwo usanga bamw emu nshuti ze bafite imico mibi nk’uburaya, ubujura n’ibindi

Jya umutungura : kuba umukozi azi amasaha mutahira bimuha urwaho rwo kwigenzura igihe aziko mudahari. Iyo unyuzamo ukaza mu rugo umutunguye bituma ahora aziko isaha n’isaha waza ugasanga adahari cyangwa se ukamusangana abandi b’inshuti ze baje gukorera urugomo mu rugo.

Izi nama uko ari enye zagufasha kurind aumukozi wawe kugira urugomo n’abandi bakozi kuko usanga akenshi byangiza akazi ke bukaba byanagir aizindi ngaruka mu rugo nko kubiba n’ibindi

Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.