Umwana witwara nk’umuyobozi nuko wamwitaho

Yanditswe: 14-02-2017

Uko abantu bagira imiterere itandukanye niko n’abana bayigira kuko usanga imiterere abantu bagira baba bayifite bakiri abana. Ahubwo kuko ababyeyi bamwe batabimenya usanga bashaka kurera abana bose kimwe kandi bidashoboka. Buri mwana agira imiterere ye utahindura uko wakora kose, icyo usabwa wowe ni ukumenya iyo imiterere ye, ukamenya uko wamurerera ukurikije uko ateye. Muri iyi nkuru turareba abana bitwara nk’abayobozi nuko barerwa

Ibiranga umwana witwara nk’umuyobozi

Hari abana bitwara nk’abayobozi muri bo ndetse rimwe na rimwe usanga bashwana n’ababyeyi bapfa iyo myitwarire yabo. Dore ibiranga aba bana:

  • Bashaka ko ibyifuza byabo byubahirizwa ako kanya
  • Bakora vuba. Usanga barya bihuta, banywa vuba, kugenda ni vuba mbese ibyabo byose ni vuba vuba
  • Bifatira ibyemezo. Urugero nko kubwira umwana witwara kiyobozi ngo ajye kuryama ntabwo abyumva. Aba ashaka kwishyiriraho isaha ye.
  • Bayobora abandi abana bababwira ibyo bakora
  • Rimwe na rimwe bakunda gukina bonyine
  • Bakunda kwirengagiza ijambo oya iyo ubahakanira gukora icyo bashaka
  • Kudatinya n’ibindi

Uko warera neza umwana ufite iyi mitere

Kumwumva aho kumuha ibihano: iyo uzi imiterere y’umwana wawe ntumuha ibihano ahubwo umubwirana ubugwaneza ko ibyo umubwira gukora aribyo byiza. Urugero niba ubwiye umwana ko ajya kuryama akabyanga akakubwir ako aryama amaze kureba filime, uramusobanuira ukamubwir ako aban bakenera kuryama kare kurusha abantu bakuru.

Kumucyaha mu rukundo: abana bitwara kiyobozi akenshi bavugwaho gushyanuka akaba yanabwira umuntu mukuru mu kinyabupfura gike kubera ikizere cyinshi aba yifitiye. Icyo gihe usabwa kumucyaha mu rukundo utamukomerekeje nubwo uba wumva ko akubwiye amagambo arimo ikinyabupfura gike.

Ni ingenzi rero ko umubyeyi amenya imiterere y’umwana we,akamufasha gukura neza amuyobora mu kugira uburere nyabwo ariko atamubujije kuba uwo ariwe kuko usanga akenshi abayeyi barwana no guhindura abana aho kumenya uko bateye ngo babafashe bakurikije uko bateye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.