Ibyiza byo gukorana siporo n’abana bawe

Yanditswe: 10-02-2017

Ubusanzwe gukora siporo ni byiza haba ku bantu bakuru ndetse n’abana. By’akarusho gukorana siporo n’abana bawe bifite umumaro mwinshi haba kuri wowe ndetse no ku bana bawe .

Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’abana cyitwa “ Pediatrics” , byagaragaye ko abana bakorana siporo n’ababyeyi babo bituma batagira umuhangayiko ukabije ndetse bikanawubarinda.

Bizwi ko siporo ari ingenzi ku buzima bw’umuntu haba ku ngingo zose muri rusange ndets eno ku bwonko. Mu bushakashatsi bwatangajwe muri icyo kinyamakuru bavuga ko gukorana siporo n’abana bibarinda indwara y’umuhanyaiko ukabije ikunze kwibasira abana bari mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi aho abagera kuri 5% bagaragarwaho n’iyi ndwara.

Usibye kumurinda iyo ndwara, gukora siporo uri kumwe n’abana bikongerere umwete kurushaho kandi n’abana nabo bikabongerere umwete bakarushaho kumva bayikunze.

Abashakashatsi bakurikiranye abana 800 bari mu kigero cy’imyaka 6 mu myaka 4, basanga gukorana siporo n’babayeyi babo byarabafashije kwigirira icyizere.

Undi mumaro bifitiye abana harimo kubarinda indwara ziterwa no kuba umuntu adakora imyitozo ngororamubiri, kumenyerana n’abandi bana ku buryo bworoshye, no gutuma umwana abona ibimurangaza kandi byiza bifitiye umubiri we akamaro. Usanga akenshi abana baba barangariye mu bintu bishobora no kubangiza nko kureba filime cyane n’ibindi

Gukora siporo uri kumwe n’umwana wawe kandi binafite umumaro kuri mwese kuko byongera urukundo n’ubusabane hagati y’umwana n’umubyeyi. Umwana akiyumvamo ko umukund akuko wishimira kugendana nawe muri siporo kandi nawe wummva unzerewe iyo uri kumwe n’umwana wawe akora siporo.

Ni byiza rer ko ujtya ufata umwanya ugakora siporo n’abana bawe kuko bifite umumaro haba kuri wowe ndetse no ku bana bawe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.