Uko bigenda iyo ushaka kwitwa izina ry’uwo mwashyingiranywe

Yanditswe: 07-02-2017

Umwe mu bashyingiranywe afite uburenganzira bwo kwitwa izina ry’uwo bashyingiranywe mu gihe babikoze mu buryo bukurikije amategeko. Gusa na none si itegeko ko witwa izina ry’uwo mwashyingiranywe, ubikora gusa ku bushake, wanashaka ukongera ukarikuraho.

Uko kwitwa izina ry’uwo mwashyingiranywe bikorwa

Biturutse ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Inkurikizi zo gusesa amasezerano y’ishyingirwa ku izina

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye.

Iyo abashyingiranywe batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha. Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Byakuwe mu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.