Igihe umwana atangira guhabwa amazi n’ingano yayo wamuha

Yanditswe: 07-02-2017

Amazi ni ingenzi ku buzima bw’umuntu wese harimo n’abana bato nyamara usanga hari ubwo iyo umwana atazi kwivugira ngo ayasabe atajya ayahabwa cyangwa se ugasanga hari n’uyahabwa atagombaga kuyahabwa. Muri iyi nkuru turareba igihe umwana agomba gutangira guhabwa amazi, ingano yahabwa ndetse n’ubwoko bw’amazi yemerewe guhabwa.

Ni ryari umwana agomba gutangira guhabwa amazi?

Mbere yuko umwana ageza amazi atandatu nta bindi bintu aba yemerewe kurya usibye konka gusa. Amashereka aba arimo ibyo akenera byose harimo n’amazi. Gusa nko mu gihe hari ubushyuhe cyane, igihe umwana yagize umuriro, yarutse cyane cyangwa se akadiyara, ushobora kumuha ibitonyanga bike by’amazi meza kuko aba yatakaje amazi menshi. Ariko ubundi ubusanzwe amashereka aba ahagije.

Ingano y’amazi ahabwa umwana

Nyuma y’amazi atandatu none uba ushobora guha umwana amazi. Icyo gihe nabwo umuha biberon ya 250 ml y’amazi ku munsi aba ahagije ku mwana uri munsi y’umwaka mu gihe yakomeje no konka. Gusa na none mu gihe hashyushye cyane, igihe yagize umuriro mwinshi no mu bindi bihe bituma atakaza amazi emnshi, ushobora kongeraho ku yo wamuhaga.

Ubwoko bw’amazi ahabwa umwana

Umwana agomba guhabwa mazi meza atetse kandi afite isuku kuko iyo arimo microbes ashobora kumugiraho ingaruka dore ko n’umubiri we uba utarakomera. Irinde kumuha eau gazeuse, eau mineral n’amazi yose adafite isuku ihagije ndetse nayo watetse ujye uyabika neza kandi ntakarenze iminsi itatu ngo ukomeze kuyaha umwana.

Ni ingenzi rero ko umubyeyi wese amenya uko agomba guha amazi umwana we, igihe agomba gutangira kuyamuha kuko hari abo usanga bayahata abana kurusha uko babonsa ngo nuko baziko amazi ari ingenzi. Gusa na none igihe cyo kuyamuha iyo kigeze si byiza kuyamuhatira atayashaka.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Muraho.Mbanje kubashimira kuri byinshi mutwigisha mu kurera abana bacu.Nifuje ko mwangira inama mukanangishiriza inama abandi basomyi duhurira kuri uru rubuga.
    Mfite umwana w’umukobwa ugize imyaka 2 n’amezi 5.Mu mikurire ye ntiyigeze akunda kurya kuburyo nta kintu na kimwe wavuga uti nibura iki aragikunda.Yewe n’imbuto azanga kubi kuko kuva yatangira kurya ntushobora kuba wamukorera ka macedoine k’imbuto ngo akarye.Igikoma nacyo ku munsi anywa agace k’agakombe (twa dukombe duto tw’abana).Mbere yajyaga akunda amata akaba yamara agapaki ka High land ku munsi ndetse na nijoro akarara anyaka amata ariko kuva namukura kuri bibero yahise nayo agabanya kuyakunda kuburyo umunsi washira atayanyoye.
    Iyo namuhaye imiti y’inzoka agira ka appetit ariko nabwo mu gihe kitageze no ku kwezi akongera akabyanga burundu.Nk’ubu mperuka kumujyana kwa muganga le 31.12.2016 bamukorera examen bambwira ko nta kibazo afite (icyo gihe yari yagize umuriro mwinshi) mfa kumusabira imiti y’inzoka none hataciyeho n’ukwezi kurya byanze.

    Nasabaga inama zanyu kuko ndahangayitse.Tel yanjye ni 0781448233.Murakoze

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.