Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wakoresha ibitunguru mu kurinda umusatsi gupfuka

Uko wakoresha ibitunguru mu kurinda umusatsi gupfuka

Yanditswe kuwa 08-02-2017 Saa 03 : 16

Abantu bamwe baba abadefriza ndetse n’abatadefriza bajya bagira ibibazo by’uko umusatsi wabo upfuka ugasanga yari nabagira uruhara umusatsi warashizeho burundu. Akenshi bikunze kuba ku bakuze ariko hari nubwo usanga n’abato nabo bibabaho.

Mu gihe rero ufite iki kibazo dore uko wabyivura ukoresheje igitunguru

  • • Fata ibitunguru 1 by’umutuku ubikate duto ubundi ubisye. Udafite blender ushobora kubirapa
  • • Kamuramo umutobe wabyo uwuvange n’ikiyiko cy’ubuki bw’umwimirere
  • • Bisiye mu musatsi hose uhamasa ugeze ku mutwe neza
  • Mesamo n’amazi n’isabune bisanzwe nyuma y’iminota 20 Jya ubikora byibura kabiri mu cyumweru uzagenda ubona impinduka.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe