Sobanukirwa byinshi ku konsa utwite

Yanditswe: 02-02-2017

Ababyeyi bamwe iyo bari konsa aban babo kandi bakiri bato bakaza gutwita usanga bahita babakura ku ibere. Nyamara ngo burya birashoboka ko wakomeza konsa umwana igihe utwite umwana wawe ntagerweho n’ingaruka zo gucuka hakiri kare ndetse ukaba wanakomeza kumwonsa umaze kubyara mu gihe ufite amashereka menshi.
Dore ibyo abantu benshi bibaza ku konsa utwite :

Impinduka z’amashereka bakanavuga ko yagira ingaruka ku mwana
Abantu bamwe usanga bavuga ko umugore utwite amashereka ye ashobor akangiza umwana yonsa. Nyamara nkuko urubuga rwitwa naitreetgrandir.com rubitangaza ngo amashereka y’umubyey utwite nta kintu ahindukaho usibye gusa kuba yagabanyuka. Gusa ngo hari ubwo ahindura uburyohe kubera ko aba yatangiye kuba umuhondo ari nayo mpamvu umubyeyi ukibyara aba afite amashereka bita umuhondo

Gutekereza ko konsa bigira ingaruka ku mwana uri mu nda
Hari bamwe batekereza ko umwana uri mu nda ashobora kubura intungamubiri kuko ziba zagiye mu mashereka uwmana mukuru yonka. Ibi nabyo urubuga rwitwa mamanpourlavie.com rurabihakana kuko ngo intungamubiri zibanza kujya ku mwana uri munda, zikabona kujya mu mashereka ubundi uzisigaye zigatunga umubyeyi. Ngo biramutse ari ikibazo cyo kubura intungamubiri kubera konsa, umugore wonsa unatwite niwe wakagezweho nizo ngaruka.

Kubabara amabere
Rimwe na rimwe ababyeyi bamwe iyo bons abatwite bababara amabere ugasanga bamwe bibatera kutishimira icyo gikorwa cyo konsa. Iyo wumva ubabara cyane ku buryo udashobora kwihanagana nabwo wakura umwana ku ibere ukamwitaho mu bundi buryo.

Konsa abana babiri barutanwa
Mu gihe umubyeyi yahisemo gukomeza konsa umwana w kuko yabonaga ko yari abikeneye ashobora no gukomeza kumwonsa kuko bikomeza kongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana ndetse bikanatuma abana bose bakundana, atari bimwe umukuru ava ku ibere atabishaka akajya yanga umuto. Gusa na none wita ku konsa umuto cyane kuko umukuru aba ashobora no kuba yafata imfashabere.

Icyitonderwa : Ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku buzima OMS, ritanga inama ku babyeyi bonsa ko bajya bihata cyane gufata iryo yuzuye kandi bakita ku buzima bwabo cyane kuko umubiri wabo uba ubsaba byinshi bityo ko batiyitayeho bashobora no kurwara indwara yo kubura amaraso.

Ikindi kandi mu gihe umwana yanze konka kuko atakunze impinduka z’amashereka no kuba yaragabanyutse akaba atakimuhaza, ni byiza ko washaka ibindi bimufasha gukomeza kumererwa neza aho kuba wamuhatira konka.

Ngibyo bimwe mu bijyanye no kuba wakonsa umwana kandi unatwite. Ni hawe guhitamo mu gihe utwise umwana akiri muto ukamenya niba wakomeza kumonsa cyangwa se ukaba wamukura ku ibere ukamwitaho mu bundi buryo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • rwose nanjye byambayeho umwana wanjye nsama afite amezi 8 gusa nuko umugabo wanjye ambwira nkibi ko bishoboka kuguma mwonsa kugeza mbyaye nkanakomeza ariko nabonye atangiye kudiyara mpita mukuraho ariko bingoye kuko yakundaga ibere cyane
    none musubizeho ko hashize icyumweru kimwe ? murakoze

  • njye byambayeho,mfata icyemezo ndabonsa. usibye kubabara amabere nta kindi. byongera ubumwe hagati yabana n’umutima mwiza byumwihariko. gusa ubona muri ikigihe ababyeyi badakunda wonsa bigatuma banashaka impamvu zo kubihagararaho. babyeyi mwose abana banyu nicyo imana yaduhereye amabere ntiyayaha abagabo. mwishyire mu mwanya wabana nawe uri mukuru kukwima ikintu ureba ufiteho uburenganzira ukunda..ni torture morale.

  • Nonec iyo wonyeje utwite ko Ababa benshi bahita bagira diarrhea ubwo wakomeza kurimuha akazabimenyera cg ?

  • Babyeyi mwonse abana banyu ntacyo bibatwara,mugihe utwite icyo usabwa ni ugufata ibiribwa bifite intungamubiri ukiyitaho cyane mukurya no kunywa ndetse n’umwana mukuru ukamuha imfashabere ihagije kuburyo afata ibere nka deseri(yahembutse) izo diaree ntazo arwara na nyuma yo kubyara arakomeza akonka iyo akibishaka umuha gake gake.Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe