Ibyiza byo konsa umwana ku mubiri w’umubyeyi

Yanditswe: 29-01-2017

Akenshi iyo bakakungirira ababyeyi kons abana babo usanga bibanda ku byiza bifitiye umwana, nyamara burya si ku mwana gusa kuko n’umubyeyi wonsa umwana we nawe hari ibyiza byinshi umubiri we wungukira mu konsa.

Kurekurwa kw’imisemburo myiza

Ababyeyi benshi iyo bari konsa bumva bafite ibinezaneza ndetse bakumve buzuye kandi bakomeye. Ibi kuba bibaho ntibyizana ahubwo biterwa nuko hari imisemburo iba yiyongereye ari yo :

  1. • Prolactin : uyu witwa umusemburo w’amashereka nyamara si ibyo ukora gusa kuko utuma umubyeyi yumva aruhutse nuko ibitekerezo bye akabyerekeza ku mwana gusa ako kanya
  2. • Oxytocin : uyu witwa umusemburo w’urukundo, wongera urukundo hagati y’umwana na nyina ndetse ukanatuma bumva bahorana

Ibi bishobora kuba ari byo bituma umubyeyi wabashije konsa umwana wa mbere n’abakurikiyeho bose akomeza kubonsa ndetse akaba yakongera igihe abamaza ku ibere.

Gutwika ibinure

Akenshi iyo umugore atwite yiongera ibiro aho bamwe bashobora no kwiyongeraho ibiro bigera kuri 20. Konsa rero bitwika za Calories nyinshi kandi zinyuranye nuko bya binure by’inyongera bikagabanyuka bigashiraho

Gukira vuba

Iyo umugore abyara ashobora kongerwa cyangwa umwana akamwiyongerera asohoka. Si ibyo gusa kuko n’umura uba warongereye ubunini. Iyo rero yonsa bituma amaraso yavaga akama vuba ndetse n’umura ugasubira uko wahoze vuba, ibi byose biterwa na wa musemburo wa ocytocin

Birinda indwara

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bonsa abana babo bibagabanyiriza ibyago byo kuba barwara kanseri y’amabere kimwe na kanseri y’umura.
Si ibyo gusa kuko binarinda diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (iterwa n’isukari), rubagimpande n’indwara zinyuranye z’umutima

Birinda gusama

Konsa inshuro nyinshi ku munsi kandi ukabiokora igihe kirekire bituma utinda gukurira umwana (kujya mu mihango nyuma yo kubyara). Ibi rero bikaba bifasha mu kuboneza urubyaro dore ko iyo utarakurira umwana uba utasama
Kongera ubusabane hagati y’umwana n’umubyeyi

Akenshi uretse mu gihe nta yandi mahitamo ahari, nta cyiza ku mubyeyi nko kwiyonkereza umwana wawe, kuko niyo nshingano ya mbere ku mubyeyi w’umugore.
Konsa byongera ubusabane hagati y’umwana na nyina, ndetse hari ibyiyumviro runaka biza hagati yabo, ariho usanga umwana abona nyina akamutandukanya n’abandi kabone n’iyo yaba akiri uruhinja ruto cyane.
Ndetse bizakongerera ishema mu muryango binatume wumva agaciro ko kuba umubyeyi

Ntitwasoza tutavuze ko konsa nta kindi kiguzi bisaba kuko amashereka ntagurwa ;
nyamara kugura guigoz na za Naan bisaba amafaranga atari macye, bitorohera bamwe kuba bayabona. Ibi byose byongerera umutwaro umuryango, niyo mpamvu mu gihe nta kindi kibazo gituma utonsa uwo wabyaye, nta gikwiye gusimbura amashereka cyane cyane mu gihe umwana tarageza amezi atandatu. Usibye ko na nyuma yaho ari byiza gukomeza kumwonsa kugeza byibura ku myaka ibiri.

Byatanzwe na Phn Biramihire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe