Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uburyo wajya usa neza ku mutwe utadefriza utanasuka

Uburyo wajya usa neza ku mutwe utadefriza utanasuka

Yanditswe kuwa 27-01-2017 Saa 13 : 09

Uburyo akenshi bukoreshwa mu kurimbisha umusatsi w’abagore ‘abakobwa nuko ahanini baba basefriza cyangwa se bagashyiraho inweri ( ibisuko). Nyamara ku batabikunda hari uburyo nabo bashobora kujya barimbisha imitwe habo.

Dore bimwe mu byo bajya bakora :

JPEG - 48.5 ko

Kureka umusatsi ugakura ukaba mwinshi : Iyo umusatsi wa naturel ukuze ukaba mwinshi ishobor akujya uhinduranya uburyo uwusokozamo ukaba utemenya ko ari wa musatsi umwe uhorana. Uko uwusokoza kosa uba ubona usa neza ku mutwe iyo ufite isuku.

JPEG - 21.5 ko

Kugira agasatsi gake : agasatsi gake cyane ku mutwe nako usanga gasa neza cyane cyane ku bantu bakunda maquillage ubona agasasti gake kababera cyane. Gus an’abadakunda maquillgage nabo bashobora gushyiraho agasatsi gake bakajya bashyiramo teinture mu mrwego rwo guhinduranya.

JPEG - 154.4 ko

Gusokoza imiheha : Iyo umusatsi wakuze ushobor akujya usokoza imiheha nabyo bituma ihindura uko wasaga ( look) kandi bijkaba bitakugoue cyangw ango bibangame nkuko waba ufite ibisuko cyangw as eimisatsi idefrije.

JPEG - 30.7 ko

Guhindura uburyo wiyogosheshamo : mu rwego rwo guhindura no gukomeza gus aneza kandi utadefrije ntunasuke ushobora guhindura uburyo wiyogosheshamo. Ushobora kwiyogoshesha vagacamo akarongo cyangwa se ukiyogoshesha mu yindi style uteri usanzwe umenyerewemo ushaka.

JPEG - 116.8 ko

Gushyiramo teinture : ushobora kandi guhindura ugashyiramo teinture. Ushobora gushyiramo nyinshi cyangw ase ugashyiramo gake katagaragara mu musatsi wose ngo ubone ko wahinguye ibara.

Mu gihe rero udakunda gusuka no kudefriza ubu buryo bwagufasha kujya uhinduranya insokozo mu gihe ubusanzwe abantu baziko guhdinura insokoz abisaba gusuka no kudefriza gusa.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe