Ibyo kwitondera mu kugaburira umwana muto amavuta

Yanditswe: 26-01-2017

Amavuta ni ingenzi ku buzima bw’umwana kimwe no ku muntu mukuru ariko uburyo akoreshwamo bushobora kugira ingaruka ku mwana iyo akoreshwejwe nabi. Nyamara usanga akenshi hari amakosa ababyeyi bakor amu kugaburira abana babo amavuta.

Dore ibyo uzirinda iyo ugaburira umwana amafunguro arimo amavuta :

Gutangira kubagurira umwana ukamuha ibirimo amavuta : Abana batangira gufata imfashabere ku mezi atandatu ariko hari ubwo usanga ababyeyi babo bahita babaha ibiryo birimo amavuta. Nubwo umwana aba ekeneye amavuta ariko si byiza ko wayamuha ku mezi atandatu. Icyo gihe amavuta akenera aba akiyakura mu mashereka. Ni byiza ko wategereza byibura umwana akageza amezi umunani.

Gucanira amavuta ugakaranga : Nubwo ku mezi umunani ushobor aguha umwana amavuta, si byiz ano none ko umuha amwe yacaniriwe cyane. Jya utogosa ibiryo bw’umwana nkuko bisanzwe cyangwa se umukorere potaje , puree n’irindi funguro ryoroshye hanyuma igihe umaze kubitunganya ugashyiramo utuvuta duke tutuzuye n’akayayiko,. Bisab ako ifunguro afata umunsi wose aza kuryaho amavuta yuzuye akayiko gato 1. Ni ukuvuga ko ako kayiko ukagabanya ku mafunguro ye yose.

Kumuha ibiryo birimo amavuta ukamwongereramo andi : iyo wateguriye umwana amafunguro arimo amavuta nk’ubunyobwa, ibihwagari, inzuzi n’ibindi ugomba kwitwarika ya yandi wasukagamo ukayareka. Iyo ushyizemo andi mavuta binaniza igifu cy’umwana bikaba byamutera izindi ndwara zirimo constipation n’ibindi.

Kumenyereza umwana amandazi n’amafiriti : Igihe umwana atarageza imyaka ibiri si byiza kumuhata amandazi n ;’amafiriti kuko akenshi amavuta abikora aba yaracaniriwe cyane agahindur aibara cyangwa se akaba yarananitswe ku zuba, ibintu bituma ashobora .no kuba yatera kanseri. Niyo umwana arengeje imyaka ibiri si byiza kumumenyereza amadazi n’amafiriti ya buri munsi.

Nubwo rero amavuta afitiye umumaro umwana na none ntakwiye gukoreshw amu buryo butaribwo yamugiraho ingaruka nyinshi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe