Uko wafasha umwangavu wabaswe n’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe: 23-01-2017

Uko iterambere rigenda rirushaho gukataza harimo n’iyaduka ry’ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ikotreshwa na interineti niko usanga cyane urubyiruko rumara umwanya warwo mwinshi ku mbuga nkoranyambaga. Ubushakashatsi bugaragaza ko hari benshi bamaze kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga bikab abiri kubicira ubuzima aho kubafasha gutera imbere.

Ubushakashatsi bwasohotse muri Journal of Youth Studies, bugaragaza ko umuntu umwe mu rubtyiruko kuri batanu akanguka buri joro egiye kureba ibiri kuba ku mbuga nkoranyambaga harimo facebook, Instagram, Snapchat n’izindi.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana b’ingimbi n’abangavu bagera kuri 966 bafite imyaka iri hagati ya 12 na 15.

Nk’ingaruka ubu buashakashatsi bwabonye ku kuba abana basigaye batinda gusinzira kand na nijoro bakajya banyuzamo bagakanguka, basanze bituma abana batind akubyuka mu gitondo, kudasinzira neza bihagije kuko ingimbi n’abangavu baba bakeneye gusinzira, ibyo byose bikagira ingaruka ku mikorere y’ubwonko bwabo.

Ibiranga umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu wagezweho n’ingaruka zo gukoresha imboga nkoranyamaga cyane :

Gutsindwa mu ishuri : Hari ubwo umwana aba yari asanzwe atsinda neza mu ishuri ariko aho umuguriye telefoni ifite uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ukaba ubona asigaye atsindwa kubera umwanya azimaraho.

Kubabara cyane igihe atari gukoresha izo mboga nkoranyambaga : Akenshi abana b’ingimbi n’abangavu baba bagisaba ababyeyi babo amafaranga yo kugura interineti. Uzasanga uwmana wagizweho ingaruka no gukoresha interineti iyo umubwiye ko nta mafaranga umuha abababara cyane ugasanga ashobora no kubiha agaciro karuta ak’amasomo n’ibindi uziko bihabwa agaciro cyane.

Kwigunga wenyine umwanya munini : Ikindi kiranga ingimbi cyangwa umwangavu wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga nuko usanga yigunze umwanya munini akishima gus amu gihe ari ku mbuga nkoranyambaga.

Umunaniro ukabije ( stress) : Bitewe n’umwanya munini umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu amara ku mbugankoranyambaga, uzasanga ashobor no kugira ikibazo cyo kugira umunaniro ukabije cyangw se akajya arwara umutwe cyane.

Icyo wafasha ingimbi cyangwa umwangavu mu kwirinda ingaruka ziterwa no kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga :

Kubimuganirizaho : Abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu baba bakeneye kwigenga ariko na none nk’umubyeyi ugomba kubereka icyiza n’ikibi bo bagahitamo.

Kumuha imirimo imuhuza : Niba umwana amara igihe kinini akoresha mudasobwa cyangwa se telefoni ari ku mbuga nkoranyambaga bishobora kumwangiza kandi undi byari bikwiye kumugirira umumaro. Mu rwego rwo kumurinda ushobora kumushyiriraho imirimo azajya akora kugirango bimurind auwo mwanya atakaza ari ku buga nkoranyambaga.

Gus ana none si byiza kumufungira burundu. Ibyaba byiza nuko mwaba mwabyumvikanyeho nawe yasobanukiwe ububi bwo kumara umwanya wose ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe rero ubonye ko umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu amaze kugera ku rwego rwo kubatwa n’imbuga nkoranyambaga, icyiza nuko wamuba hafi ukamuganiriza ku ngaruka zabyo ariko na none ukibuka ko utagomba kuzimukuraho burundu mu gihe we yifuza kuzikoresha kuko iyo imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zigira ingaruka nziza k’umuntu wese uzikoresha yaba aumukuru cyangw umuto.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe