Uko watoza umwana gukurana imico mbonera

Yanditswe: 20-01-2017

Imico mbonera ihinduka bitewe n’umuco waho abantu bari ariko hari iyo usanga abantu benshi bahuriraho. Aha twavuga nko kubwira umuntu ngo urakoze mu gihe yari serivisi runaka agukoreye, guhana ijambo igihe uganira n’abandi, kunyura ku bantu ukabasuhuza, uko witwara uri kurya mu bantu benshi, n’ibindi akenshi dukunze kubona tukavuga ko umuntu afite ikinyabupfura.

Iyo mico myiza iyo umwana ayifite usanga bishimisha ababyeyi be cyane bikaba akarusho iyo ayikuranye. Gusa na naone ababyeyi bafite uruhare runini mu kuyitoza umwana nubwo hari indi mico umwana akura hanze.

Kumuha urugero rwiza : Umwana akenshi gigira ku bandi niyo mpamvu aba akeneye kubona urugero rwiza mu bantu bamukikije cyane cyane ababyeyi be. Niba ushaka ko umwana wawe akura aziko gusuhuza abo usanze mu rugo ari ingenzi, tangira kubikora ujye ubasuhuza uko utashye. Uzasanga nawe igihe atangiye kujya ku ishuri azajya agera mu rugo agasuhuza abo ahasanze.

Kumushimira ; Igihe hari icyo akoze kijyanye no kuba garagaza ko afite imico mbonera ujye umushimira. Bizatuma arushaho gushyiramo imbaraga mu gukor aibindi bijyanye n’imico mbonera umuntu ufite ikinyabupfura agomba kuba yujuje.

Irinde kumuhatira : Gutoza umwana imico mbonera ntugomba kubishyiramo agahato. Mwihanangirize igihe hari ibyo akoze bitajyanye n’imico mbonera iranga abafite ikinyabupfura ariko na none ujye wirinda kumushyiraho agahato. Urugero niba mugiye gusura abantu ukabona ntashatse gusuhuza abo ahasanze ntukabimuhatire ngo abasuhuze ku ngufu.

Jya wihanganira umwana wawe : Urugendo rwo kwigisha umwana imico mbonera ruravuna kandi rusaba kwihangana. Uzasanga ibyo wamubwiy euyu munsi ejo yabyibagiwe cyangw ase ibyo wamubujije gukora yongeye akabisubiramo. Niyo mpamvu bisaba kwihangana ugakomeza gusubiriramo umwana wawe kandi ukirinda kujya umugereranya n’abandi.

Niba rero ushaka ko umwana wawe akura ari umwana wubaha kandi urangw an’indi mico mbonera, ni ingenzi ko wakurikiza ibi tumaze kubona haruguru.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe