Amabwiriza waha umukozi urera umwana uzatangira ishuri

Yanditswe: 18-01-2017

Mu gihe ababyeyi bari kwitegura gutangiza abana babo amashuri mu minsi iri imbere usanga batibuka ko umukozi umurera nawe akeneye guhabwa amabwiriza nyamara bitewe nuko nawe agira uruhare mu myigire myiza y’umwana, akeneye guhabwa amabwiriza azagenderaho igihe umwana azaba atangiye ishuri.

Musobanurire neza impinduka zigiye kuba : Niba umwana aribwo bwa mbere agiye gutangira ishuri cyangw ase akaba yari asanzwe yiga ariko umukozi mufite akaba ari mushya, ukeneye kumusobanurira neza impoinduka zigiye kuba zitandukanye n’ibyo yakoraga igihe abana bari bari mu biruhuko cyangwa se bataratangira ishuri. Impinduka zishobor akuba harimo kubyaka kare kugirango mubashe gutegura abana, kurara ateguye imyenda yabo y’ishuri, kujya kubafata no kubajyana ku ishuri kuri bamwe, kubakarabya, kubagaburira no kubaryamisha bavuye ku ishuri n’ibindi.

Mubaze niba atazabangamirwa n’izo mpinduka : Hari ubwo izo mpinduka ziba ugasanga umubyeyi azitura hejuru y’umukozi bataraziganiriyeho ugasanga bimuteye umutima mubi.

Niba ubona ko akazi yari asanzwe akora kiyongereye kubera ishuri ry’umwana ushobora kwibwiriza ukamwongeza umushahara kuko hari ubwo usanag abakozi bagir aumutima mubi bakaba banabyitura umwana. Urugero nko ku bakozi bajya gufata abana ku muhanda imodoka zibavanye ku ishuri uzasanga mu nzira aba amukubita ngo yihute kandi wenda umwana aba yananiwe ugasanga rimwe na rimwe uwo mukozi anabiterwa nuko aba aziko mu rugo hari akazi kenshi kamutegereje.

Musabe kujya aguha amakuru mu gihe umwana aje atameze neza : Ku bana bagitangira ishuri usanga baba bataramenyera izo mpinduka bikaba byanabagiraho ingaruka ku buzima bwabo. Saba umukozi kujya akumenyesha igihe umwana avuye ku ishuri atameze neza kandi wowe udahari. Bibaye byiza nawe wajya ukurikirana ugahamara umukozi cyangwa se undi muntu uri mu rugo akakubwir auko umwana amerewe.

Mu gihe rero ababyeyi bari kwitegura gutangiza abana bato barerwa n’abakozi mu mashuri ni ingenzi ko bazirikana umukozi nawe agahabwa amabwiriza y’uburyo azabyitwaramo kuko nawe afite uruhare runini mu gutuma umwana yiga neza bitewe n’umwanya bamarana avuye ku ishuri.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe