Uburyo bwiza bwo kuganiriza ingimbi cyangwa umwangavu

Yanditswe: 16-01-2017

Mu kigero cy’ubugimbi n’umwngavu usanga hari ibyo ababyeyi baba bakeneye kuganiriza abana babo ku ngingo runaka zitandukanye, ariko ababyeyi bagacibwa intege no kuba iyo baganiriza abana bo muri icyo kigero batajya babatega amatwi ngo baganire neza. Rimwe na rimwe bashwana batarafata umwanzuro w’ibyo baganiragaho cyangwa se ugasanga ibyo umubyeyi abwira umwana atabyumva we yibereye mu bindi.

Mu gihe rero ushaka ko ibiganiro ugirana n’ingimbi cyangwa se umwangavu bigenda neza, dore iby’ingenzi wakora nkuko bitangazwa na Suzanne Vallieres, impuguke mu by’imitekerereze y’abantu :

Musabe umwanya yabonekeraho mukaganira : Nubwo uri umubyeyi we ukaba wumva ko umufiteho uruhare runini, ariko burya mu kigero agezemo aba akeneye kwerekwa ko afite ubuzima bwe bwite yigengaho. Kumusaba umwanya wo kuganira bituma yumvako utivanze mu buzima bwe bikaba byaza koroshya ibiganiro muri bugirane, aho guhita uza ngo umujyane mu cyumba ugire ibyo umubaza rimwe na rimwe ukinafite uburakari watewe n’ikosa runaka yakoze.

Tegura ibikorwa mukorera hamwe umuganirize mubirimo ; ushobora gutegura ibikorwa runaka bituma muza guhuriramo. Ushobora kumusaba ko yaza kugufasha koza imodoka cyangwa se akandi kazi uziko akunda ukaza kumuganiriza muri mu mirimo.

Jya uha umwanya umwana wawe igihe agukeneye ; Ingimbi n’abangavu hari ubwo bagir aimyitwarire yo kutita ku biganiro ababyeyi babaha bitewe nuko ababyeyi baba batarabamenyereje kubaganiriza no kubabaha hafi igihe babakeneye. Tangira ujye uganiriza umwana kuva akiri muto, umube hafi mu bibazo ahura nabyo bya buri munsi, nava ku ishuri akubwira ibibazo yahuye nabyo umwereke ko umuri hafi , … bizatuma ubwo azaba ageze mu bugimbi cyangwa se ubwangavu akomeza kugufata nk’inshuti ye ya hafi.

Muganirize uko wabyitwayemo ubwo wari muri icyo kigero : Mu kumuganiriza wirinda kwivuga ibyiza gusa. Ushora kumubwira ingaruka z’imyitwarire mibi waba warahuye nayo igihe wari muri icyo kigero ariko ukaba uziko zitamugiraho ingaruka no kukubahuka nk’umubyeyi we.

Jya uganiriza abana bawe ububashye : Umwana ugeze mu bigimbi n’ubwangavu cyane cyane akunda ko bamwereka ko bamwubashye. Usibye ko n’ubund ari byiza ko abana bawe ububaha mu kigero barimo. Si byiza ko uhura n’umwana wawe ngo umutonganyirize mu ruhame ari kumwe n’inshuti ze nkaho nta handi hantu muri bwongere guhurira. Ugeze mu bwangavu wirinda kuba wamubwira amakosa ye imbere ya barumuna be, kumujyana ku ishuri ukabibwira abarimu be n’ibindi byo kumusebya.

Ibyo uzirinda

  • • Irinde kumubwira byinshi igihe uri kumuganiriza kuko abana bo muri icyo kigero barambirwa vuba
  • • Kumuhata ibibazo. Irinde kumwakiriza ibibazo kuko iyo ubitangije bituma atongera kugira ibindi akubwira.
  • • Kumushinja. Kubwira umwana wawe w’umwangavu cyangwa ingimbi umushinja amakosa ye nabyo si byiza. Kora ku buryo akuganiriza akwizeye.
  • • Gusa nkaho umwishima hejuru ; ashobora kuba yarakoze amakosa ukamubuza, noneho mu gihe muri kuganira akaba ari kubona ingaruka zayo. Si byiza rero kumubwira ngo “ nari narabikubwiye” , na “ narimbizi neza ko ariko bizakugendekera”
  • • Kuvuga wenyine utamuha umwanya : nubwo abangavu n’ingimbi baba bavuga amagambo make ariko na none si byiza ko muganira ngo murinde musoza we atavuze. Cyane cyane mu gihe muganira umuha amabwiriza gusa bituma uvuga cyane nawe akaba yakwanga no kuvuga.
  • • Kwishyira aheza : Usanga akenshi ababyeyi iyo babwira abana babo bo baba bishyize aheza gusa. Urugero bamwe baravuga bati ; “ Njye sinigeze nsubiza umubyeyi wanjye ntyo”, iyo umubwiye utyo uba umuteye kukwima amakuru kuko aba yumva ko umushyize hasi.

Ibi ni bimwe mu byafasha umubyeyi kugirana ibiganiro byiza kandi bifite umusaruro hamwe n’ingimbi cyangwa umwangavu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe