Uko abazungura bagabana umutungo

Yanditswe: 16-01-2017

Igabana ry’umutungo ni uburyo Inama ishinzwe iby’izungura cyangwa Komite y’Abunzi cyangwa urukiko bagabanya umutungo uzungurwa hagati y’abawufiteho uburenganzira bose.

Uburyo igabana rikorwamo

Umutungo uzungurwa ugabanywa uko uri. Agaciro kawo kagenwa ku munsi w’igabana. Iyo bidashobotse ko umutungo uko umeze ugenwa mu migabane ingana, abazungura babyumvikanyeho bagena inshumbushanyo abazungura babonye umugabane urenze uw’itegeko cyangwa irage ribemerera baha ababonye umugabane muto.

Iyo habayeho impaka hagati y’abazungura ku gaciro k’umutungo uzungurwa cyangwa kw’itangwa ry’inshumbushanyo, ikibazo gishyikirizwa Inama ishinzwe iby’izungura, Komite y’Abunzi cyangwa urukiko rubifitiye ububasha bikagena ako gaciro.

Iyo ibintu bimwe bidashobora kugabanyika uko bikwiye, abazungura bumvikana uburyo bwo kubicunga no kugabana inyungu. Iyo bibaye ngombwa ko bigurishwa, abazungura bagira uburenganzira bwo kuba babigura mbere y’undi muntu wese.

Iyo hari umuzungura wifuza kubona umugabane we nyamara abandi bazungura badashaka igabana ry’umutungo, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha mu buryo bw’ibirego bisanzwe, akaba yagenerwa uruhare rwe bitabaye ngombwa ko igabanywa rikorwa kuri bose.

Icungwa ry’umutungo wazunguwe n’abana bataragira imyaka y’ubukure
Umutungo wazunguwe n’abana batarageza ku myaka y’ubukure ucungwa n’umubyeyi wabo wasigaye, yaba adahari ugacungwa n’ubafiteho ububasha bwa kibyeyi.

Igabana ry’ubutaka buzungurwa

Ubutaka buzungurwa nk’uko undi mutungo utimukanwa uzungurwa. Igabana ryabwo rikorwa nk’uko iry’indi mitungo rikorwa. Icyakora, birabujijwe kugabanyamo ibice ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi mu gihe ibice biva muri uko kugabanya bitanga ibice by’ubutaka bifite munsi ya hegitari imwe (1) buri gice cyagabanyijwe.

Abazunguye ubutaka bubujijwe kugabanywamo ibice babutunga bakanabukoreshereza hamwe mu buryo buteganywa n’itegeko.

Byakuwe mu itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016, Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryasohotse mu igazeti ya leta No 31 yo kuwa 01 Kanama, 2016

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.