Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibiranga umukozi urera umwana neza

Ibiranga umukozi urera umwana neza

Yanditswe kuwa 11-01-2017 Saa 15 : 04

Akenshi usanga abana bato basigaye barerwa n’abakozi bo mu rugo ugasanga aribo babana umwanya munini kurusha uwo bamarana n’ababyeyi. Niyo mpamvu umubyeyi aba agomba gushishoza akamenya ko umukozi afite amufatira umwana neza.

Hari ibimenyetso bizakwereka ko umukozi wawe afata umwana neza :

Uzabona ko umwana amwishimiye : Igiye utashye ugee mu rugo ujye ugenzura neza urebe ko umwana yishimira umukozi umurera. Yego iyo ugeze mu rugo akenshi umwana aba agukumbuye akaza agusanga wamuha umukozi akaba yarira kandi atari uko amufata nabi, ariko hari ubwo ubona birimo ikibazo akarira cyane, ubona ko amutinye. Iyo umumuhaye kandi ubona umukozi nawe amufata atamushaka, cyangwa ase akamubwira nabi niyo yaba akiri uruhinja.

Umwana avuga ibyiza yakoze iyo ugeze mu rugo : Umukozi ufata abana neza iyo batangiye kumenya kuvuga usanga iyo ugeze mu rugo baza kukubwira ibyiza yabakoreye kurusha ko bakubwira ibibi yakoze.

Azagusaba kugira icyo wakora mu kwita ku mwana : umukozi wita ku mwana usanga aguha amakuru ndetse agaguha n’inzira ibibazo bimwe abona ko byakemurwamo kandi ukabona ko ari mu nyungu z’umwana kurusha uko ari mu nyungu ze. Urugero niba umukozi yita ku mwana uzasanga azi igihe amata ye azashirira abikumenyeshe mbere yuko ashira. Mu gihe undi we abikubwira aruko ashizemo ako kanya.

Aguha amakuru arebana n’umwana : umukozi wita ku mwana uzasanga ashobor akuguhamagara igihe hari icyitagenda neza cyangwa se wanagera mu rugo akakubwir aikibazo umwana yagize mbere yuko ubyibonera. Umwana ashobora kugwa akagira igisebe umukozi akakwihorera aho ugereye mu rugo nabwo akakwihorera, wakor aku mwana wenda umutoneste akaba aribwo ubibona, wamusobanuza akabona kukubwira uko byagenze.

Ubona ko hari ibintu byiza umwana amwigiraho ; Hari abakozi usanga bafite utuntu twiza bigisha abana nk’indirimbo, bakabacira imigani ku bayizi, kubigisha gusenga, n’ibindi bintu nawe ubwawe wakabaye wigisha abana bawe.

Aribwiriza ku isuku y’umwana : umukozi mwiza ntabwo arindira ko umubwira ko agomba kumesa imyenda y’umwana, gutunganya icyumba cye, n’ibindi. Usanga aba yabyibwirije kandi bigahoro kuri gahunda.

Ibi ni bimwe mu bintu bizakwereka ko uumkozi wawe afata umwana neza. Gusa ashobora kutabyuzuza byose uko biri kuko nta muntu mwiza ijana ku ijana ubaho. Ariko na none aramutse adafite na kimwe kandi arera umwana wawe, icyo gihe waba ukeneye kuba wamusimbuza, cyangwa se ukarushaho kuba hafi y’umwana cyane.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe