Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uburyo bwafasha abantu bakanyarara uruhu rwo mu maso ku zuba

Uburyo bwafasha abantu bakanyarara uruhu rwo mu maso ku zuba

Yanditswe kuwa 11-01-2017 Saa 14 : 37

Mu gihe cy’izuba ryinshi usanga hari abantu bamwe bagira uruhu rwo mu maso rukanyaraye cyane ku buryo aba nkaho atisize cyangwa se yakwisiga poudre akaba yashishuka. Ku bantu bagira ibibazo nk’ibyo dore uburyo bumwe bakoresha :

Ibikoresho uzakenera :

  • Igisate 1 cya avoka ihiye neza
  • Umuhondo w’igi 1

Uko bikorwa

  • Tonora avoka
  • Hita uyinomba ukoreshej ikanya ako kanya itaraba umukara
  • Koroga umuhondo w’igi uvange muri iyo avoka
  • Bivange cyane ubone immvange yabyo nziza yoroshye

Uko ubyisiga

  • Umaze gutunganya urwo ruvange ukaraba mu maso ubundi ukarusigamo ariko wirind akwegereza ku maso
  • Bireke bimareho iminota iri hagati ya 10 na 20
  • Fata akatambaro koroshye gafite isuku ubanze ubyigahagure
  • Karaba neza mu maso ukoresheje amazi y’akazuyazi Ihagaguze igitambaro cy’isuku gikoze muri cotton

Icyitonderwa : uru ruvange urukoresha rimwe gusa ntabwo byemewe kurubika ngo wongere urwisige.

Ubu buryo bukoreshwa kabiri mu cyumweru, uko ubikoze niko ugenda ubona impinduka.

Source : topsante.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe