Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibintu 6 umugore aba yifuza ku mugabo

Ibintu 6 umugore aba yifuza ku mugabo

Yanditswe kuwa 10-01-2017 Saa 11 : 37

Kuba ibyo umugore yifuza ku mugabo atabasha kubibona ni kimwe mu bintu byaba intandaro yo gusenyuka k’urugo rwabo cyangwa se rukaba rwakomera mu gihe abasha kubibona.

Ni muri urwo rwego twabakusanyirije ibintu 6 abagore benshi baba bifuza ku bagabo babo bigatuma nabo babubaha kandi bakarambana mu rukundo :

Kuba akora cyane kandi afite intumero y’ahazaza : Abgore bashimishwa no kuba abagabo babo bakora cyen kandi bakaba bafite intubero y’ahazaza banaharanira kuzigeraho. Nta mugore ujya ushimishwa no kuba umugabo we ari wa muntu w’umunebwe utajya utekereza ku buzima bw’ahazaza ngo abe abufitiye gahunda ifatika. Gusa na none wirinda kugira inzozi z’ahazaza zimeze nk’ubwiyemezi kuko abagore benshi batabikunda.

Kuba ugaragaza ko uzi ubwenge kandi ibyo ukora ukabikora neza : Nkuko bavuga ko umugabo aba ari umutwe w’urugo rwe, abagore baba bacyeneye ko uwo mugabo aba akwiriye kwitwa umutwe koko. Bakunda umugabo uzi ubwenge ubasha gushaka umuti w’ibibazo igihe byayoberanye aho kuba azashakira umuti w’ibibazo ku mugore we. Ibyo bijyana kandi no kumenya gukora inshingano ze yaba afite zose mu buryo buboneye.

Mbese akaba yitwara neza ku kazi, umugabo abantu bose bubaha kuber auburyo yitwara.
Umugabo wita ku mugorewe akamuha umwanya : Ibyo tumaze kubona haruguru uramuts eubyujuje ariko ukaba utita ku mugore wawe ngo umuhe umwanya, ibyo ntacyo byaba bimaze. Umugore akeneye kumva ko umuri hafi igihe cyose.

Abagore kandi bakunda umugabo baganira bagatebya, ariko na none akaba abashak kumenya niba umugore ari mu bihe byiza cyangwa ibihe bibi akaba yamenya uko amwitwaraho. Ibyo byose bikajyana no gushyir amu bikorwa ngo umwereke ko umwitayeho. Waza kumufata avuye ku kazi niba ufite imodoka, kumukorera umurimo yari sanzwe akor aburi munsi nko koz aibyombo, gutera ipasi n’ibindi.

Kuba umunyakuri kandi ukamugirira icyizere : Abagore bumva bamerewe neza iyo abagabo babo ari abanyakuri kandi bakabagirira icyizere. Iyo utangiye kwereka umugore wawe ko umuhangayikiye cyane icyo gihe biba bitangiye gupfa.

Umugabo utanga umutekano ku mutungo : Aha niho abenshi bahera bavuga ko abagore bakunda imitungo kuko batinya cyane ahantu bashobora kuba bagahutazwa n’umutekano muke w’umutungo urugo rufite. Nyamara ntabwo ari uburyo bwo gukunda umutungo nkuko bivugwa ahubwo ni uburyo bwo gukunda gutekana. Abagore nibwo buryo bumva batekanyemo nkuko abagabo nabo bafite ubwabo buryo bumva batekanyemo.

Umugabo utazabangikanya n’abandi : Nyuma yo kuba abagore bakund agutekana ku mutungo hanaza kuba bakunda gutekana ku buryo bizera ko nta wundi muntu umugabo azababangikanya nawe nko kuba yamuca inyuma, kuba afite umuntu aha umwanya munini ( nka mama we, inshuti n’abandi) kurusha uko awuha umugore we n’ibindi.

Ibyo ni bimwe mu bintu abagore bakunda ku bagabo babo ariko ntibivuze ko abatabyujuje abagore babo bagomba kureka kubakunda. Kunda umugabo wawe wibande ku byo ubona ko yujuje aho kumubona mu ruhande rw’ibyo atujuje.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe