Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Kubyibuha cyane byatumye umugabo anyanga

Kubyibuha cyane byatumye umugabo anyanga

Yanditswe kuwa 10-01-2017 Saa 11 : 31

Umubyeyi ufite umwana umwe ahangayikishijwe no kuba umugabo we amubwira ko atamushaka kubera uburyo yiyongereye ibiro byinshi amaze kubyara.

Ati; “ Nashakatse ndi umukobwa muto muto upima ibiro 53. Maze gushaka nanjye sinzi uko umubyibuho waje kuko natangiye kwiyongera ibiro cyane ku buryo butunguranye.

Maze gutwita nabwo narabyibushye cyane ngira ibiro byinshi ariko nkumva ko bizagera aho bigashira ubwo nzaba maze kubyara. Icyo gihe nta n’ikintu umugabo wanjye yajyaga abivugaho.

Maze kubyara nakomeje kugira ibiro byinshi ku buryo nageze ku biro 75 mvuye kuri 53 nagiraga mbere yo kubyara.

Uko niyongera ibiro byagendaga bibabaza umugabo wanjye cyane ntangira kugerageza kubigabanya ariko bikanga. Byageze ubwo umugabo ambwira ko yumva atakinkunda kubera ukuntu nsigaye ngana.

Mbere twarasohokanaga ukabona ko anyishimiye ariko ubu ntaba ashaka ko hari n’umuntu wamenya ko ndi umugore we. Ajya mu bukwe wenyine nanjye nkijyana, kandi no mu rugo ntabwo bikegenda neza kandi rwose mbona impamvu ituruka ku mubyibuho mfite. Ubu nsigaye ngira ubwoba bwo kurya ngo ntakomeza kubyibuha kuko mbona bigiye kunsenyera.

Mumfashe menye uko nasubira nkuko nanganaga mbere. Ese ndamutse nongeye kubyara noneho ntibyarushaho kwiyongera?

Agasaro.com

Ushaka kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Muvandimwe, kutarya ntabwo ariwo muti w’ikibazo cyo kubyibuha. Dore regime itagoranye wakurikiza ikagufasha kugabanuka gahoro gahoro.
    1) Irinde ikintu cyose kitwa isukari(sucre,sugar)ukeretse icyayi cya mu gatondo nabwo ugashyiramo nk’akayiko kamwe cg ubuki. Ubundi uyibagirwe burundu. ku munsi ugerageze kunywa amazi uko ufite inyota.niba utayakunda ushobora gukora icyayi cya citron /gingembre cg mucyayicyayi cg ikindi cyayi ushaka ukirinda gusa gushyiramo isukari.
    2) Ibagirwa amafiriti(frites) , amasauces y’inyama , nibindi birimo amavuta menshi.
    3) Niba ugiye kurya imboga zigomba kurusha ubwinshi umuceri cg ibirayi cg ibindi biherekeza imboga.
    4) ifunguro rya ni mugoroba urifate nibura mbere y’amasaha 3 ngo uryame.
    5) Gukora sport; utabishoboye ugerageze kugenda n’amaguru kuruta gutega imodoka.
    Uku niko umuntu agomba kubaho mu buzima bwose birinda indwara nyinshi. Ninako abibera mu ntara babayeho kandi nta kibazo cyo kubyibuha kihaba. Uzabigireho!!Imana ibane nawe.

  • Ndashaka kukugira inama uzampamagare kuri 0788773653

  • Hhhh ubundi sinjya mfa kwandika ariko iyinkuru inteye kwandika.
    Harigihe rero abantu bakabya kweli ese uwomugabo ukwanga ko
    wabyibushye azagukunda umunsi bizamusaba kukujyana kuri toilette?
    Ntiyigeze agukunda mwihorere wowe ahubwo rwana nuwo mubyibuho
    kunyungu zawe bwite naho ibye ndumva aribirebure

  • nanjye umugore wanjye abyibushye gutyo kubyihanganira byangora aliko wamubwira akagufasha kubigabanya nko kujya agushyigikira muri sport cyangwa gym.

  • mwiriwe neza muvandi? birumvikana kobitakoroheye. niba mwarubatse mwumva ari umuhamagaro muzafatanyamo mugana ubuziranenge ntiyakakugoye gutyo. wowe ndumva wakurikizairiya nama yo kugabanya ibiro, kandi nkurikije uko watubwiye uracyari muto ntibyakunanira. ntuzibgirwe kuvugurura umubano n’umufsha wawe kuko uko bigaragara urukundo rutangiye kuzamo ubukonje. courages dusabirane.

  • Ibaze kweri niyo mpamvu buri gihe mpora nsenga Imana ngo Izampe umugabo tuzakundana kdi tukihanganirana ibihe byose kugeza dushaje.
    uwo mugabo ndamugaye pe Yaguteye inda agukuye iwanyu umwonyereza umwana none ngo umubyibuho,we nacika ukuguru or akavamo ijisho uzamwanga nkaswe kubyibuha wanabasha kwirinda,anyway uwo mugabo ni gito kweri kurikiza inama za @Akimana hanyuma usengere urugo rwawe naho ubundi ni hatari azifuza ko uanagumana utubere duhagaze kdi wonsa nabibura azajya munkumi senga cyane ubwo ni Startegie satanique ngo usenye.

  • Uraho Muvandimwe, uzamenye groupe sanguin yawe ubundi ujye aho bita Sante Plus, ni Kicukiro ruguru y’isoko rya Ziniya hari umunutritioniste azagufasha kuguha regime ikugabanyiriza ibiro kandi utiyicishije inzara

  • uzampamagare nkurangire umuti 0788757721

  • Muvandimwe ndakugira inama yo kugana ikigo kitwa DYNAPHARM bazagufasha kugabanya ibiro bakugir

  • ihangane. umpamagare kuri0781405938 nkugire inama zuko wazajya utakaza 1,5kg par semaine.
    ubu maze gutakaza 13kg mumezi 5

  • Mbanje kukubwira ngo we gukuka umutima siwewe gusa bibayeho kandi usenge Imana Satani atabyuririraho, kuko burya gusenya biroroshye ariko gusana ibyangiritse biragora. njye byambayeho nkisama umwana wambere narimgite nkibiro 56 ariko nabyaye mfite 86kgs noneho umwana yagize amezi arindwi mfite 96kg byari biteye ubwoba gusa nanjye umugabo ntiyabyishimiye yahise amfatira abonnement muri gym ariko nakoreshaga cyane tapis roulant nkabira ibyuya byinshi ubundi ugakurikiza inama bakugiriye(Akimana) zo kugabanya isukari namavuta ukanywa amazi menshi. byaramfashije mumezi atanu naringeze kubiro 69kgs gusa narakabije kubyihutisha cyane nabyo sibyiza nukubera ukuntu narimbabaye. kumwana wakabiri ntibyongeye kumbaho kuko narinarasobanukiwe ko ibitera amasheteka atari ibiryo byinshi buriwese aza arikukubwira.
    bonne chance

  • Dore reka nanjye nkwereke ibyo nkora kugirango ibiro byanjye bitazamuka:
    Mu bisanzwe ndi umu maman wabana 4 mpima ibiro 54.
    1.mu gitondo saakumi nimwe mfata ikirahuri kinini cyamazi.
    2.nyuma yisaha cg amasaha 2 nkabona gufata ifunguro rya mugitondo.
    3.isukari namata ya Nido sinjya mbifata.mbese mfata icyayi kirimo ubuki ngashyiramo inshyushyu nkeya ctane.
    4.nkora ahantu hurugendo rwamaguru rwiminota 30.buri gitondo mpagenda namaguru na nimugoroba ntashye.
    5.mbere yo gufata igaburo rya saa sita ndabanza ngafata ikirahuri kinini cyamazi nyuma ya 30 minutes nkabona kurya.
    6.nkunda kurya cyane ibiryo bidakaranze.mu mwanya wo gukaranga nshyiramo ubunyobwa.imboga nazo ntizijya zibura iwanjye.kuko muri garden yanjye nizo mpingamo gusa.
    7.nkunda gukina cyane nabana imikino itandukanye ni mugoroba.(umupira,kwirukanga,gusimbuka umugozi....)
    8.igaburo rya ni mugoroba twe dufite isaha ntarengwa yo kurya.dufata ifunguro saa mbili zijiro.
    Mbere yisaha yo gufungura nabwo mbanza ngafata amazi ikirahuri kinini.
    9.nyuma yisaha turangije gufata igaburo rya nijoro (saa Tatu) dufata imbuto iyo tuzifite.zaba ntazo ngafata amazi nkaryama.
    10.mu gitondo ntabwo nkunda kuryamira nkanguka kare saa kumi nimwe ngafata amazi mu mwanya wo kongera kuryama, ahubwo ngatangira gukora isuku mu bustani.....ngakomerezaho ntegurira umutware nabana ibyumunsi wowe dutangiye.

    Ntabwo njya ndwara,yewe habe na gripe.meze neza cyane kandi nabana banjye numutware niyo system bariho.twese tumeze neza.turi umuryango mwiza cyane.
    Ngayo nguko!!!!

  • hello, ikibazo cy’umubyibuho cyugarije abadamu benshi. ikibazo regime dufata akenshi ntacyo zitumarira kuko tubikora uyu munsi ejo ukabihagarika. ikindi nkuko tudahuje umubiri n’ubwoko bw’amaraso hari ibyo dufata tuzi ko byatunanura ahubwo bikatubyibushya. inama naguha nanjye nakoresheje kandi ubu nkaba maze kuva ku ro 78 nkaba ngeze kuri 68 nubwo ngikomeje kuko indeshyo yanjye inyemerera nibura 65, ni ukugana abahanga mu mirire kandi bazagufasha. hamagara 0788838753 SANTE PLUS. NIMERO ZABO NAZIVANYE HANO KU GASARO, ARIKO BAMAZE GUFASHA ABANTU BENSHI. URAKOZE COURAGE.

  • GANA SANTE PLUS LICUKIRO BARAGUFASHA 0788838753.

  • gana sante plus kicukiro bagufashe

  • Kubyibuha ntabwo aribyo bikwiye gusenya,urugo ahubwo harikibyihishe inyuma ahubwo inama isumbizindi hamagara 0788216877 nkubwire ibyokurya nokunywa nizind’inama kuruhande.

  • Ko njyewe nshaka kubyibuha mungire inama nashatse mfite 55kg na nubu nibyo nkifite kdi kdi mbyaye inshuro 4

  • mwiriwe nanjye reka ngire icyo mvuga. rero mwamugiriye inama Nziza rwose ark ndumva arinziza kubuzima bwe cyane ark nanone turebe mukubaka urugo. ntago uko umuntu avuka aguma uko. iyo ushatse rero byo ningombwa urahinduka wabyibuha utabyibuha yewe nabagabo barahinduka. nkaba rero numva icyambere aruko waganiriza umugabo wawe ukamubwira kwihanganira impinduka nyinshi muzahura nazi harimo no kubyibuha, ukamubwira KO mugomba kwakira buri kimwe, kuko hashobora nko kuza impinduka idakurwaho. nko kurwara cyane, kubyimba ingingo zumubiri,. ushobora ni gufata régime ntibigukundire! uzamubaze uti bikubayeho wenda ukarwara ukananuka CG ukabyibuha nzabikuzize? CG tuzafatanya kugira impinduka Nziza njye nawe? nubona bikomeje kwanga umugabo wawe azaba atagukunda PE!KD mugufata régime ubikore wikunze utiyica utazitera uburwayi bukomeye. uzajye urya uhage wirinde amasukari,Amavuta, ukunde imbuto nimboga nyinshi, ukore na ka sport. ntuzabikore kubera we, uzabikore kubwinyungu zawe, bizagufasha kwakira changements zose

  • yoooo!! mama ihangane nukuri ariko banza umbarize uwo mugabo uti ese ko iyo umugore abyaye amezi yambere abyibuha utanabigarika azajya ahora buri mwaka atandukana n’abagore? ngo ntimwagendana munzira ndumva ari mungarist udafashije aho kugufasha kugabanya ibiro ngo ntabwo akigukunda? huuuu dore rata icyo wakora kora sport cyane ihate kugenda n-amaguru ufashe umukozi uturimo two murugo budomino hafi pompage zibe deser gabanya amavuta isukari ibisuguti nibiba ngombwa ubireke burundu ubundi wite kumwana wisengere Imana reke uwo mugabo ufite imyumvire ishaje namara gukarangwa nidunia azaza yicare arambye yubake ubwo wasanga akireba utujipo disi

  • njye hari Inama nagira abadamu benshi bikabarinda umubyibuho ukabije
    1 ucyimenya ko wasamye hari ibyo ugoma gukora kugirango wirinde ingaruka z umubyibuho ukabije
    wirinda amavuta n isukari ahubwo ukihata amazi n imbuto nibiribwa biri vegetable byose
    ukibagirwa ifiriti na mayonaise
    ubundi ugakora sport cyane iyo kugenda n amaguru nizindi bigenda biterwa n uko inda ingana ariko iyamaguru yo uyikora kugera ubyaye birakurinda bikakurinda nayanda iza nyuma yokubyara kuko iriyanda iyo wakoze sport ugitwita ntishobora kuza

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.