Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko indwara y’ibihushi yibasira abana ivurwa

Uko indwara y’ibihushi yibasira abana ivurwa

Yanditswe kuwa 09-01-2017 Saa 13 : 13

Ibihushi cyangwa ibikoroto abandi banita ibifaranga ni indwara y’uruhu, yandura, ikunze gufata ahanini abana. Iyi ndwara iterwa na mikorobi zo mu bwoko bw’imiyege, aho iyitwa Trichophyton tonsurans ari yo ikunze kugaragara cyane. Gusa si yo yonyine kuko habaho na Microsporum canis, M. audouinii ; Trichophyton schoenleinii, na T. violaceum

Uwarwaye iyi ndwara arangwa nuko aho yamufashe hapfuka umusatsi ku buryo bizenguruka, ari naho bahereye bayita igikoroto. Aho yafashe usanga havuvuka, humye, gusa rimwe na rimwe hashobora no kuzamo uduheri ku muzenguruko cyangwa hose tukazamo amazi ku buryo ushobora kwibeshya ko ari ikibyimba cyangwa igisebe. Gusa ibi biterwa nuko umubiri uba wabyimbye bitewe na za mikorobi

ubwo iyi ari indwara igaragaza ibimenyetso inyuma, ariko hari igihe biba ngombwa gupima ibizami. Ibizami bipimwa kwa muganga, ahanini mu gihe hajemo amazi kugirango babashe gutandukanya igihushi n’igiturike cy’igisebe gisanzwe.

Ibihushi bivurwa bite ?

Nubwo abenshi bahita bihutira imiti isigwa ku ruhu, nyamara ntikora yonyine kuko iyi miti ntiyinjira mu maraso ngo ihangane na mikorobi.

Uburyo bwiza bwo kuvura ibihushi ni ukuvanga umuti wo gusiga ku ruhu n’unyobwa

Iyo gusiga twavuga

 • • Ketoconazole cream
 • • Selenium sulfide shampoo
 • • Ketoconazole shampoo

Inyobwa twavuga

 • • Griseofulvine
 • • Ketoconazole
 • • Terbinafine
 • • Itraconazole

Abana bavurishwa umuti w’amazi wa griseofulvine unyobwa inshuro 2 ku munsi akawunywa byibuze hagati y’ibyumweru 4 na 6. Igipimo kigenwa na muganga agendeye ku biro n’imyaka by’umwana.

Hanakoreshwa kandi umuti wa terbinafine.

 • • Ku mwana ufite ibiro biri munsi ya 20 ahabwa ibinini bya terbinafine 62.5mg, akanywa 1 ku munsi.
 • • Hagati y’ibiro 20 na 40 anywa 125mg inshuro 1 ku munsi naho urengeje ibiro 40 akanywa 250mg rimwe ku munsi

Uwo mwana yogeshwa mu mutwe na shampoo ya Selenium sulfide 2.5% byibuze buri nyuma y’iminsi 3. Ushobora no gukoresha umuti wo gusiga wo mu bwoko bwa imidazole nka ketoconazole cream cyangwa clotrimazole cream.

Ku bantu bakuru hakoreshwa terbinafine 250mg inshuro 1 ku munsi mu gihe cy’ibyumweru hagati ya 2 na 4. Hanakoreshwa itraconazole 200mg 1 ku munsi mu gihe cy’ibyumweru hagati ya 2 na 4 cyangwa inshuro 2 ku munsi mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, akirenza ibyumweru 3 akongera agafata umuti akageza ku mezi 3. Ni kimwe no kuri ketoconazole y’ibinini nayo ni uko ayifata.

Na we akoresha umuti wo gufuramo wa ketoconazole shampoo (Nizoral shampoo), cyangwa uwo gusigamo wa ketoconazole cream cyangwa clotrimazole cream.

Mu gihe haretsemo amazi mu bihushi ni byiza no gufata ibinini bya prednisolone 40mg rimwe ku munsi mu gihe cy’iminsi byibuze 14.

Icyitonderwa

 • Iyi miti yose uyifata ari uko wayandikiwe na muganga
 • Iyi ni indwara yandura.

Mu gihe mu rugo hari uwo yafashe ugomba kwirinda gusangira na we :

 • • Ibisokozo
 • • Ibitambaro byo kwihanagura
 • • Ingofero cyangwa igitambaro cyo mu mutwe
 • • Uburiri, kugeza byibuze ibimenyetso bimaze gushira.

Uramutse ugize ikindi kibazo, uko umuti ukoreshwa ntukibagirwe na rimwe kubaza farumasiye wawe.

Byatanzwe na Phn Biramahire Francois

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe