Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibyo bamwe bibeshya ku isuku y’imyanya y’ibanga

Ibyo bamwe bibeshya ku isuku y’imyanya y’ibanga

Yanditswe kuwa 08-01-2017 Saa 11 : 56

Kugira isuku ku myanya ndagagitsina haba ku igitsina gabo cyangwa igitsina gore ni ingenzi cyane, kuko iyo isuku ibaye nkeya bituma indwara za infections zitandukanye zitangira kukwibasira.

Abantu benshi usanga baziko kugira isuku ari ingenzi ariko bamwe bakaba babikora nabi cyangwa se bakiyangiza baziko bari gukora isuku.

Dore bimwe mu byo abagore n’abagabo bajya bibeshya ku isu y’imyanya y’ibanga :
Isuku nke y’imyenda y’imbere

Yaba abagabo cyangwa abagore, kwambara imyenda y’imbere (yaba amakariso, udukabutura, amasengeri cyangwa amasutiye) isa neza kandi ifuze ni ingenzi cyane. Ugomba kwirinda kandi gusubira mu myenda y’imbere, cyane cyane iyo yajemo ibyuya ; nk’iyo wagenze ahantu harehare n’amaguru, wiriwe ku zuba cyangwa wakoze sport.

Ugomba guhindura iyi myenda, niyo icyuya cyaba cyumye, kuko bishobora gutuma bagiteri zibona ahantu heza ho gukurira, bityo bigakurura infection.

Ibyuya bifunga utwenge duto tw’uruhu tuba mu myanya ndagagitsina, bikaba byatera indwara ya folliculitis, indwara yo kubyimbirwa n’ubwandu bw’imisatsi yo muri ibyo bice.
Ikindi ugomba kuzirikana kuri iyi myenda y’imbere, ni uko ugomba kwambara itagufashe cyane kuburyo ibuza umwuka kwinjira.

Ibi bireba impande zombie haba ku bagore ndetse n’abagabo
Ntugomba na rimwe gufunga inkari

Mu gihe cyose ushatse kunyara, ntugatindiganye cyangwa ngo ufunge inkari. Kunyara bifasha mu gusukura umubiri, kuko inkari zikura bagiteri mu muyoboro w’inkari. Iyo ufunze inkari rero bituma bagiteri zishobora gukura muri ibyo bice.

Ku gitsina gabo
Nubwo imyanya ndagagitsina y’abagabo iba hanze, bivuze ko isuku yoroshye. Ariko igihe cyose ugiye koga ntugomba kwibagirwa koza igitsina cyawe. Niba udasiramuye, ugomba gusubura igitsina cyawe ukozamo neza. Ntugomba na rimwe gushyiramo isabune, amazi yonyine arahagije (yaba akazuyazi byaba ari byiza). Ntugomba na rimwe kugerageza kwinjiza amazi imbere, kuko byakuviramo ingaruka zikomeye.

Kudakaraba muri ibyo bice bishobora gutuma uzana ibintu by’umweru (ubwabyo nta
ndwara bitera ni uturemangingo tuba twapfuye), iyo bimaze kuba byinshi bishobora gutera uburyaryate n’ubwandu butandukanye.
Ku gitsina gore

Isuku y’imyanya ndanga gitsina ku bagore, isaba kwitabwaho cyane kuko bo bagira igice cy’inyuma n’icy’imbere gishobora kwandura byoroshye. Hakiyongeraho ko bajya mu mihango.

Mu gihe uri mu mihango, ni ngombwa gusukura bihagije ibice by’inyuma, ugahindura kenshi ibitambaro by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango byibuze hagati y’amasaha 3 na 6, bitewe n’amaraso uva.

Mu koza imyanya ndanga gitsina y’inyuma ushobora kogesha amazi y’akazuyazi n’amasabune yabugenewe ; ntugomba na rimwe kozamo imbere, kuko bishobora kwangiza ibyo bice bikaba byatuma pH yaho ihinduka nuko ugatangira kwibasirwa n’ubwandu mu myanya y’ibanga yawe. Kutoza ibice by’inyuma neza no ku bagore bishobora gutuma bazana ibintu by’umweru, bishobora gutuma bagiteri zororoka cyane muri ibyo bice, bikaba byatera infection zinyuranye.

Mu gihe uri koza ntugomba gukubamo cyane cgyangwa gukoresha ibindi bikoresho bikomeye, kuko bishobora kwangiza ibyo bice.

Ng’ibyo bimwe mu byo ushobora kuba uteri uzi ku buryo isuku y’imyanya y’ibanga ikorwamo, niba utajyaga ubyitaho uhindure imyatwarire cyanwg ase niba wayikoraga nabi nabyo ubikosore.

Source : umuti

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe