Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Iroti yoroshye irimo igitunguru kinshi

Iroti yoroshye irimo igitunguru kinshi

Yanditswe kuwa 08-01-2017 Saa 11 : 51

Ibikoresho

  • Inyama y’iroti garama 600
  • Ibitunguru 4 binini
  • Vinaigre ibiyiko 2
  • Isukari ikiyiko 1
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Sauce soja akayiko 1
  • Tangawizi isekuye
  • Umunyu na poivre noir

Uko bikorwa

  • Kata ibitunguru mo udusate duhagaze
  • Shyushya amavuta ku ipanu ushyiremo ibitunguru
  • Shyiramo amazi make bk’ibiyiko 3 ushyiremo na ka tangawizi ½ y’akayiko
  • Ongeramo umunyu na poivre
  • Sukamo vinaigre bimareho umunota 1
  • Bikure ku ipanu ubishyire ku ruhande
  • Kata inyama mo duto uzishyire ku ipanu ukoyeho bya bitunguru
  • Ubonye amavuta arimo make wakongeraho ikiyiko 1
  • Zikarange zishye neza
  • Shyiramo soy sauce ugabanye umurimo
  • Ongeramo na bya bitunguru uvange bimareho iminota 2
  • Bigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe