Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye hanze ni umukiristu ukomeye mu rugo akaba intare

Umugabo wanjye hanze ni umukiristu ukomeye mu rugo akaba intare

Yanditswe kuwa 08-01-2017 Saa 11 : 42

Mfite umugabo tumaranye imyaka 12 kuva twabana nta mahoro nigeze ngira kuko ibyo nkora byose biba ari urwiyerurutso . gusa ikimbabaza nuko hanze bamuzi nk’umuntu w’umukristu ukomeye mu rusengero dusengeramo ndetse agitangaje benshi baza kumugisha inama iyo bafitanye ibibazo n’abo bashakanye.

Nakomeje kwihangana nkasenga ngo Imana nkorera indengere ariko hari ubwo numva ntangiye gucika integer mbitewe n’uburyo azi kwiyoberanya cyane.

Ibanga rye nijye n’abana turizi kuko nabo arabakubita akabwira nabi cyane ku buryo hari ubwo bambaza impamvu papa wabo atabakunda ahora ababwira nabi.

Iyo hari inshinganzo ziri butume agaragara nabi hanze nko gutanga amafaranga y’ishuri, kugura imyend ango tugende dusa neza n’ibindi aarabikora ariko byaba ari ibyo mu rugo bwite akabyanga. Ashobora kwakira abashyitsi ariko namusaba amafaranga y’amata y’umwana akayanyima.

Agira amahane cyane mu rugo ku buryo akantu gato kamurakaza akarwana, kandi yamara kurenga umuryango agatangira hose ngo Yesu ashimwe.
Maze kurambirwa imikino ye ku buryo mba numva nahindura naho nsengera ngo ntakomeza kubona uko yiyoberanya ku bantu.

Mumbabarire mungire inama kuko umuntu nk’uwo abantu baziho ubunyangamugayo nawe abyiyita usanga mbura aho mpera.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Wagirango ni uwajjye neza neza.Nanjye ni uko ameze kuburyo nacitse intege zo kujyana nawe gusenga.

  • Senga cyane, usaba Imana imuhindure. Igisubizo cy’urugo rwawe kizava ku Mana.

  • mwiriwe neza muvandi ?birumvikana ko ubabaye kandi ufite ishingiro. niba agira amahane cyane, wakwifashisha ababyeyi be, ukamusaba ko mubasura, wabona ushobora kugira icyo uvuga ukababwira. ibyo wabikora igihe afite ababyeyi. niba atabafite wamusaba ko muganira ukmutinyuka ukamubwira agahinda kawe.
    komera natwe turagusabira kugira ubutwari.
    dusabirane

  • Sha ihangane ndumva duhuje ikibazo. Gusa uwanjye ntasenga cyane ariko anyicira ku rwara nk’inda. Yiyambika neza, akamenya gusengerera abantu, kandi iyo turi kumwe anyita cherie twataha ntatume ngoheka. Ngizo inkoni, ibitutsi, kuburyo nsigaye ntanguranwa no kurya hakiri kare ngo ataza kubintesha. Gusa byose mbyereka Imana nayo ikankomeza umutima.

  • Mama senga cyane nukuri azahinduka !!!! Ntakijya kinanira Imana Wowe urasabwa gukiranukaubundi uyibiharire

  • Yo sha ihangane disi, mubwize ukuri ko n’ibyo akorera mu rugo Iman iba iri kumureba kandi ko ijuru rihera mu rugo. Pole sana kandi usenge Imana izagufaha.

  • yewe gusa ihangane mubigeragezo niyo haboneka igisubizo umenyekk
    iyo ugiye kurambirwa igisubizo kiba kiri hafi nanjye ndubatse ibigeragezo ntibibura mubuzima kandi wibuke ko uwiteka yavuze ko azatugeragereza mubyo dukunda kugirango arebe aho ukwihangana kwacu kugarukiye shikama wicika intege ubwire nabana bawe bagufashe mumuture Imana azahinduka inshaallah

  • MUBYEYI SHIKAMA URERE ABANA BAWE KD USENGE IMANA IGIHE NIKIGERA IZABIKORA
    GUSA INGO ZIKI GIHE ZIRABABAJE NJYE YARANSHITSE AGENDA ANSAHUYE UBU HASHIZE IMYAKA INE YOSE MUNGIRE INAMA BAVANDI

  • Uzampa magare 0738497073 kugire inama

  • Ubwo atinya amaso yo hanze uzakore kuburyo afatirwa mucyuho wenda agukubite hari umukuru witorero ryanyu ataziko ahari abone aguweho arwana. uzareba kuko nawe uzahita umumuregera. uzahaguruke aho umubwiye KO utagishoboye kwihangana KO byongeye uzafata icyemezo. KD nimiryango yanyu igomba kumenya ikibazo mufite. bene abo bahindurwa nabo batinya kuko baba bagira izima.

  • senga imana umwerere imbuto umusengere umwubahe umucire bugufi kuko hariho igihe mubona umugabo yitonda mukamwogeraho uburimiro mukamusuzuguza abana mukaba ibikoresho bya satani agahitamo gukubita uwo satani akoreramo mwubahe utoze abana kumwubaha bizacamo wigeze ubona aho umuntu yitongana wenyine akagera aho arwana ? oya oya ca bugufi mama bizatungana.

  • Reka nce uyu mugani "Ntugace urubanza rwumukobwa wawe umukwe wawe atarahagera". Rero nshuti yacu inama nakugira ni 2.
    1. Iyambere nukubanza wowe ukisuzuma cyane ukareba niba imyitwarire yumugabo wawe ntaruhare uyigiramo. Niba ashobora kuba ntamakemwa kubandi ikigaragara nuko byashoboka ko yaba muzima no murugo. Mwicare muganire, umenye ibimubangamira nawe umubwire ibikubangamira kandi niba bigukundiye ufate intambwe yambere uharanire icyazana amahoro. Mukwisuzuma uhere kubyitwa bito urugero : umwakira ute yaje murugo, iyo ufite ibikubabaza ubimubwira ute, ese mubijyanye numubano muburiri bigenda bite, ese iyo mufite ibibazo bigenda bite, abana ubatoza ute kubaha se, ese ubabwira ayahe magambo, nibindi. Niba umugabo wawe adafite izindi ngeso mbi bikaba ari amagambo no kuba hari ibyo adashobora gutanga murugo ariko hanze akaba mwiza ndetse akagira nibyo akora murugo, nibyiza ko usuzuma ukamenya niba ntaruhare ufite muburyo mubaho murugo rwanyu.
    2. Niba koko ateye atyo ntako utagize ngo ahinduke, kandi ukaba ubona rwose ntaruhare naruto mubikubaho, komeza wowe usenge Imana wihanganire kubabara ariko wirinde ukore ibyiza kurushaho. Burya nabonye ikiza kinesha ikibi, igihe kizagera ahinduke kandi naho atahinduka ntabwo uzasenya urugo rwawe uzarwubaka neza ndetse igihe nikigera uzasoroma imbuto zimirimo myiza wakoze. Abantu turarushya ariko tugomba kumenya ko hamwe no gukora neza ibibi bivaho bikaganzwa ibyiza kandi ibyiza bitanga umunezero namahoro. Ihangane bizarangira, nubwo wagenda ugashaka undi uzasanga hari ibyo utamwishimiyeho nawe nkuko wajyaga ubona umuvandimwe wawe ukunva hari ibyo utishimiye kuriwe ugomba kumenya ko uwo mutavukanye ugomba kumwihanganira kuko uba ufite byinshi utamuziho.
    Imana iguhe imbaraga zo gutsinda.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe