Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Isupu y’ishu n’izindi mboga

Isupu y’ishu n’izindi mboga

Yanditswe kuwa 06-01-2017 Saa 15 : 45

Ibikoresho

  • Ishu ½
  • Puaro nini 3
  • Sereli 5
  • Karoti 2
  • Inyanya 6 nini
  • Ibitunguru 3
  • Poivrons 3
  • Navet 1
  • Tungurusumu agasate 1
  • Ikirayi 1 kinini

Uko bikorwa

  • Tegura ibikoresho byose imboga uzikate
  • Shyira byose mu isafuriya ushyiremo amazi arengeyeho gato
  • Shyiramo umunyu na ka poivre upfundikire bibire ku muriro muke bimareho isaha n’iminota 30
  • Habura iminota 30 ubikureho ubishyire muri mixeur wumve ko n’umunyu uhagije
  • Bisubize ku ziko zifite umuriro muke cyane bimareho iminota 30

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe