Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uburyo wakoroshya imisatsi y’injwiri utadefrije

Uburyo wakoroshya imisatsi y’injwiri utadefrije

Yanditswe kuwa 10-01-2017 Saa 05 : 26

Hari abantu baba bashaka kugira imisatsi myinshi batadefije kandi bafite imisatsi ikomeye cyane. Bamwe usanga bashyiramo produits ziwororshya zikaba zanawuca nyamara hari uburyo bwiza wajya woroshya umusatsi ugakura neza utawudefrije.

Kogesha mu mutwe amavuta

Hari amavuta azwiho koroshya umusatsi arimo huile d’olive, coco n’andi . Gusa aya huile d’ilive na coco niyo aboneka mu Rwanda cyane.

Uko bikorwa : karaba mu mutwe bisanzwe igihe umusatsi urarumuka neza usigemo amavuya ya elayo cyangw ase ya coco bitewe nayo wabonye. Yasigemo neza ku buryo agera aho imisatsi itereye ku mutwe. Funga mu mutwe agashahsi ukoresha ugiye koga ngo amazi adakora mu misatsi. Utagafite ufungisheho igitambaro cy’amazi ( esui-main).

Bireke bimaremo iminota 15. Karabamo asanzwe wuyunyugze amazi arimo indimu. Bikoreshe kabiri cyangwa se rimwe mu cyumweru

Gukora mask

Uko bikorwa :

  • fata avoka 1 ihiye neza, umuneke 1, ibiyiko 2 by’ubuki ubivange bivemo uruvange rufashe.
  • Bisige mu musatsi ufungisheho ka kashashi upfukisha mu mutwe ugiye koga ngo amazi atajya mu musatsi. Reka bimaremo iminota 30 .
  • Karabamo na shampoo na apres shampoo bisanzwe. Gusa izo shampoo zigomba kuba zitarimo sulfates, parabens, alcool n’ibindi byangiza umusatsi. Iyi mask ikoreshwa rimwe mu cyumweru
  • Igihe wisiga mu mutwe bimwe muri ibi tuvuze haruguru ujye umasamo cyane kugirango bibashe kwinjira neza aho imisatsi itereye.
  • Ushobora gukoresha uburyo bumwe cyangw as eukabukoresha bwombi ariko mu minsi itandukanye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe