Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Salade ifasha mu gutakaza ibiro

Salade ifasha mu gutakaza ibiro

Yanditswe kuwa 06-01-2017 Saa 04 : 46

Ni salade yoroshye gutegura kandi kubera ibiyigize usanga birimo inyanya, cocombre na avoka byose bifite umwihariko mu gufasha umuntu ufite ibiro byinshi kugabanyuka. Dore uko iyi salade itegurwa:

Ibikoresho

  • Inyanya 3
  • Avoka ihiye 1
  • Cocombre 2
  • Ibitunguru bitukura 2 bikasemo duto
  • Persil ziseye ibiyiko 2
  • Vinaigre balsamique ibiyiko 2
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 2
  • Poivre noir gake cyane ugfata n’intoki ebyiri
  • Umunyu muke cyane nawo ufata n’intoki ebyiri

Uko bikorwa

  1. Fata agasorori gato ushyiremo amavuta
  2. Ongeramo vinaigre, umunyu na poivre uvange
  3. Mu gikoresho ukoreramo salade shyiramo igitunguru wakase
  4. Ongeramo aviko ikase, inyanya zikosemo ibizeru na cocombre zikase
  5. Sukamo rwa ruvange rw’amavuta na vinaigre ucuguse.
  6. Nyanyagizaho persil hejuru

Icyitonderwa: bibaye byiza waba ufite imboga zahinzwe hadakoreshejwe amafumbire mva ruganda n’imiti yica udukoko, kandi ukaba aribwo ukibisarura.

Iyi salade wayikoresha buri munsi ku mafunguro ufata

Source: Santeplusmag

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.