Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uburyo waramira urugo ruri hafi gusenyuka

Uburyo waramira urugo ruri hafi gusenyuka

Yanditswe kuwa 05-01-2017 Saa 10 : 48

Mu minsi ishize nibwo twakoze inkuru ivuga ku buryo abashakanye basigaye babana mu mayeri atangaje, aho bigaragara ko urugo rwabo ruba rugeze aharindimuka, ndetse bamwe bakanga kubigaragaza ariko mu mitima yabo baramaze gutandukana nabo bashakanye niyo baba bakibana mu nzu imwe. Nyamara nubwo byaba bigeze kuri urwo rwego, ushobora kuramira urugo rwawe rugasubira kuba ruzima.

Dore intambwe zagufasha kubigeraho :
Banza wiyumvemo ubushake bwo kurokora urugo rwawe :
Ikintu cya mbere kibura ngo abashakanye batakibanye neza bongera kumvikana nuko usanga buri wese nta bushake bwo kubiharanira aba afite ahubwo agatangira kubona ibyiza azageraho igihe azaba atakiri kumwe n’uwo bashakanye. Wireba ku ruhande rw’ibyiza gusa uzabona umunsi mwatandukanye, ahubwo tekereza no ku bibi bigufashe kwiyumvamo ubushake bwo kurokora urugo rwawe.

Kumenya ko ibyo ugiye gukora bishoboka : Tekereza neza wibaze niba urugamba ugiye kwinjiramo bishoboka ko rwagera ku ntsinzi. Irinde na none gutangiza ibintu bizagusaba kubaho wihambirye ku muntu utagushaka kandi ubona ko atazahinduka.

Aho kwishyiramo cyane ko hari ibyo uzakora uwo mwashakanye agahinduka, watekereza cyane niba bishoboka ko hari icyo wakora ukabasha kumwihanganira, ukamwerera imbuto nziza zishobora kuzamuhindura nubwo bigoye ko yahinduka.

Isuzume urebe ko nta ruhare ufite mu kuba mugiye gusenya : Gusenyuka kw’ingo akenshi biba bituruka ku mpande zombi nubwo haba harimo umwe ubifitemo uruhare runini. Itekerezeho urebe amagambo wabwiraga uwo mwashakanye iyo muba mwatonganye, urebe niba inshingano zawe uzikora nkuko bikwiye n’ibindi bintu byose bishobora guteza agatotsi mu mubano w’abashakanye

Ongera imbaraga aho ufite intege nke : Nyuma yo kwisuzuma ugasanga hari aho nawe utitwa neza, fata ingamba zo kubirwanya ushyizeho umwete. Igihe ugeze kuri iyi ntambwe ujye wirinda gutekereza ku bibi by’uwo mwashakanye kuko bishobora kugusubiza inyuma. Tekereza ku byiza umuziho ku buryo wumva ko mutandukanye haba hari icyo waba uhombye aho kureba ibibi ngo ubone ko mutandukanye aribwo waba wungutse.

Jya ushaka ikintu cyakunezeza : Gushaka kuzamura umubano wanyu ukabikora utishimye ntabwo bikunda kugira umusaruro. Shakisha ibintu wajya ukora bikaguha umunezero. Hitamo bitewe n’icyo ubona ukund akandi cyoroshye kukigeraho. Bibaye byiza wajya ugikora cyanwga se ukagitekerezaho buri munsi.

Irinde kujora ( critiquer) uwo mwashakanye : Mu gihe wiyemeje ko ushaka kurokora urugo rwawe wabonaga ko rugeze aharindimuka, ujye wirinda kujora uwo mwashakanye, kumubwira amakosa ye, n’ibindi bimwereka ko umufata nk’umuntu mubi udakwiriye gukundwa.

Shaka uburyo mwajya muganira : Kutaganira n’uwo mwashakanye ni bimwe mu bitera ingo nyishi gusenyuka. Abashakanye bagakwiye kubaho bagirana ibiganiro ku bintu bitandukanye bireba urugo rwabo. Kimwe mu biranga urugo rugeze habi rero usanga baba batakiganiro buri wese yirebaho. Niba ushaka rero ko urugo rwawe rwasubira bushya, gerageza uburyo bwose mwajya buganira niyo byaba igihe gito. Niba akwemereye ko muganira jya umutega amatwi.

Ushobora kuba uzi ko kandi kuganira ku bibazo by’urugo atabikunda, ujye uhera ku bintu byiza. Uzasanga abashakanye bsnhi bakund akuvga abandi kurusha uko bavuga ibireba urugo rwabo. Nabyo aramutse abikwemereye ujye ureka mubivugeho. Uko mugira umwanya wo kuganira n’ibindi bigenda biza gahoro gahoro kugez aigiye mwisanze mwarasubiye mu munezero.

Ng’izo zimwe mu ntabwe wakurikiza igihe wumva ufite ubushake bwo kurokor aurugo rwawe ubona ko rugeze aharindimuka, mugeze ku rwego rwo kubaho nk’abatandukanye niyo mwaba mubana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe