Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wagira amenyo y’umweru ukoresheje icyinzari

Uko wagira amenyo y’umweru ukoresheje icyinzari

Yanditswe kuwa 05-01-2017 Saa 10 : 30

Icyinzari ( curcuma) ni ikirungo kimenyerewe mu kuryoshya ibiryo no gutuma bihindura irangi nyamara ngo burya gifite ubushobozi bwo gutuma amenyo yabaye umuhondo ahinduka umweru.

Dore uko gikoreshwa :
Ibikoresho

  • Ikiyiko cy’ikinzari 1
  • Ikiyiko 1 cy’amavuta ya coco ( wayabona muri za super market nka samba n’ahandi)

Uko bikorwa

  1. Vanga ifu y’icyinzari n’amavuta bimere nk’umuti wo koza amenyo
  2. Bishyire ku buroso woze amenyo bisanzwe
  3. Oza emenyo neza wotonze mu minota itatu
  4. Unyuguza mu kanwa neza
  5. Haramutse hari utuntu tw’umuhondo tw’icyinzari twasigayemo ukoresha uboroso n’umuti w’amenyo bisanzwe ukongera ukoza amenyo
  6. Ubu buryo wabukoresha gatatu mu cyumweru, uko ubikor aniko uzajya ugenda ubona ingaruka nziza kugeza igihe amenyo yawe azahinduka urwererane.

Source : santeplusmag

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe