Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umureti urimo amata na poivron

Umureti urimo amata na poivron

Yanditswe kuwa 05-01-2017 Saa 05 : 09

Ibikoresho
Amagi 4
Igitunguru 1
Inyanya 3
Poivron 1
Amavuta ibiyiko 3
Umunyu
Amata y’ifu ibiyiko 3 binini

Uko bikorwa

  1. Koroga amagi ushyiremo umunyu n’amata y’ifu ukoroge cyane
  2. Shyira amavuta ku ipanu ushyiremo igitunguru na poivron
  3. Ongeramo inyanya uvange gato
  4. Sukamo y’amagi wakoroze uteke umureti nkuko bisanzwe

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Muradufasha, ariko izi mvange z’amoko y’ibiribwa atandukanye nta ngaruka mbi agira ku mubir?i

    • cyeretse mu gihe usanzwe ufite kimwe muri ibyo umubiri wawe utakira neza. nko mu gihe wenda unywa amata ukagira allergy, ntuzayashyiremo nujya gutegura umureti. Naho izindi ngaruka zo ntazo.

  • muraho neza barium duunda. mutwigisha byinshi byiza. ese umuntu ushakakongera ibiro yakora iki?

    • Uburyo bwo kongera ibiro kimwe n’ubwo kubigabanya byose bikora neza iyo uhawe inama n’impuguke mu kuboneza imirire kuko hari ubwo usanga ibikora kuri umwe ataribyo bikora ku wundi. Hari impamvu nyyinshi bagenderaho bakugira inama zirimo groupe sanguin yawe, indwara ushobora kuba urwaye, ibiro byawe n’uburebure ufite n’ibindi. ntabwo rero twakubwira ngo wakora iki ahubwo twakugira inama yo kugana inzobere.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.