Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Yataye urugo turi mu bibazo none arashaka kugaruka

Yataye urugo turi mu bibazo none arashaka kugaruka

Yanditswe kuwa 04-01-2017 Saa 02 : 59

Muraho neza. Njya mbona mugira abandi inama zubaka none nanjye ndifuza ko mungira inama.

Ndi umugore umaze imyaka irenga 25 nubatse. Umugabo wanjye dufitanye abana bane. Ikibazo uko giteye rero, umugabo wanjye yigeze gufata umwenda muri banki ariko tukaba tutabyumvikanyeho, uwo mwenda ukaba wari amafaranga menshi agera kuri miliyoni icumi. Amaze gufata uwo mwenda yadukanye ingeso y’ubusinzi no kujya mu bakobwa n’abagore nkabimenya ariko nkihangana nziko azahinduka.

Ubwo njye nakoraga akazi ko kwigisha we akaba ari umucuruzi. Ya mafaranga yose yaje kumushiraho arahomba nayo twari dufite mbere atarafata iryo deni arashira. Abonye ko banki igiye kuzaduteza cyamunara yafashe amafaranga yose yari asigaranye aratoroka ajya mu gihugu kimwe duturanye.

Nasigaye mu bibazo kandi naho agendeye ntiyongera kujya atuvugisha ngo tumenye amakuru ye. Banki yaraje iteza inzu dusigara iheruheru ku buryo no gukodesha inzu bitari binyoreheye n’abana .

Narihanganye ndawizirika abana bakomeza kwiga mu dufaranga duke nahembwaga nza kudukusanya nguramo ikibanza. Ubwo ibyo bibazo twabimazemo imyaka itanu tutazi amakuru y’umugabo, ndetse bamwe bakambwira ko ngo yashatse umugore wundi iyo yabaga. Ubuzima bwaje kumucanga arongera aragaruka.

Aho yagarukiye ashaka ko dusubirana ariko njye mba numva bitandimo kuko n’ubundi yagiye kugenda tutabanye neza ndetse no kuba yarahatse undi mugore byatumye muheba burundu, numva ko ngiye kwimenya n’abana.

Ubu numvaga maze gutuza ndi kwisuganya ngo nubakire abana none yaragarutse ashaka ko dusubirana ari gusaba imbabazi ijoro n’amanywa.

Abanyamuryango nabo bari kunsaba ko namureka agasubira mu rugo tugasubirana ariko nkumva umutima wanjye ntubishyikira neza.

Mungire inama kuko nubwo yitwaye gutyo ni se w’abana banjye ariko na none mba mfite ubwoba ko nasubira kubaho mu buzima nk’ubwo nari ndimo mbere.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • mwaramutse nshuti zagasaro inama nagira uwo muvandimwe nuko yaha imbabazi umugabo we kuko nawe yabonye isomo ryubuzima umuntu muba mufitanye abana barenze batatu ntabwo biba byoroshe gutandukana nawe muhe imbabazi agaruke murugo rwe nkumugabo maze urebe niba haricyahindutse mumyifatireye kandi nimana izabiguheramo imigisha ntawumwenya aho ibibazo bituruka cyangwa imigisha muhe imbabazi kd umwereke urukundo.

  • Muraho. Nanjye ndi umubyeyi w’ abana 2, ariko icyo nakubwira nuko guhemuka bibaho kandi birababaza pe. Dore uko njye numva mwabigenza
    1. Girira abana mwabyaranye umubabarire ariko ube maso ntuzagire indi credit wemera gusinyira mutabanje kubyumvikanaho neza. Ganira n’ abana wumve niba nabo babasha kumubabarira
    2. Byaba na byiza mubanje kujya kwisuzumisha kwa muganga indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
    3. Niba mwemera Imana, urugo rushyashya murwubakire ku isengesho
    4. Murusheho kuganira nta guhishanya ukuri, ntuzongere kwihererana ibibazo ngo utegereje ko azahinduka. Mu gihe hari ikitagenda neza jya uhita ukimubwira.

  • Muraho ? Nanjye ndumva nagira inama mugenzi : ubundi rwose mbona mukubaka urugo bisaba kwihangana gukomeye cyane. Muvandimwe ibyo watubwiye sibyinshi Ark birahagije kugirango twumve ikibazo cyawe. Uti umugabo nubundi ntimwari mubanye neza, yaragiye Amara imyaka itanu mutanavugana, yashatse undi mugore, none aragarutse !!!!! Ese yaraje akubwira iki hejuru yibibazo yagutayemo. Imbabazi zibaho Ark se kubashakanye ho bisaba gutekereza ukongera gutekereza. Ese uramubabarira uhereye Kuki ? Kuko ari papa wabana Gusa. Ndumva wareba kure cyane ugatekereza cyane Kuko uhubutse wazicuza inshuro igihumbi. Ntago ingo zose zifite abagabo bazitaho. Tekereza cyane muvandimwe, kuko umugabo wawe agaruwe nuko ubuzima bwamucanze ks akaba agufiteho amakuru meza Yuko Uri intwarane. Yiza kukuruhukiraho rero kuko wowe uzavunika kurushaho. Namara gufatisha azongera. Kuba ari papa wabana bawe ntibisobanuye ko ugomba kwiyanga. Nubundi arahari nabana baramuzi cg bazamumenya ko ari ise. Gusubirana mwasubirana ark kubwimpamvu itari imwe. Kubapapa wabana ntibihagije nshuti. Ese azanye urukundo ? Aje ari papa mumvugo no mungiro ? En peu de mots azanye iki ? Aje ari iki ? Arinde ? Hari abantu bidafite icyo Bitwaye kubaho bidafite intego. Wowe rero kuko ufite intego wirinde guhubuka. Famille rero yo ntiwasuzugura inama zabo ark ndibaza soufrance uyizi kubarusha mukibazo cyawe. Nshuti kwihangana bigira plafond.komera kandi icyemezo cyose uzafata uzakiganirizeho umugabo nimiryango yanyu. Urakoze

  • Imbabazi ni ngombwa ark nabanze akubwizukuri knd agahinda suguhora urira gusa bijya byoroha gufata kumunwa ngo utavuga ark biba bigoye gufata ku mutima ngo utababara !!!! ihangane wasanga uza mugiriraho umugisha

  • Ok niba arukobimeze ntakundi wabigenza ugomba kumuhimbabazi ariko mubanze muganire kumakosa yakoze kdi akubwizukuri niba yarisubiyeho koko murakoze mukeneye ibisobanuro birambuye wahamagara:0788216877/0725678902.

  • njye si namwakira iwanjye.cyane cyane ko wumva n ubundi atari shyashya

  • reka reka mwihorere umuntu wagutaye mubibazo bikomeye gutyo akaguteza iminsi mibi mureke wimenyere urubyaro ikiza Niko wabyaye ibindi Imana izagenda igucira inzira merci

  • Muraho bakunzi duhurira kuri uru rubuga.Maze gusoma navuga ibi bikurikira :

    1. Uwo mugabo kuba yaragutaye ari uko ibibazo bije mbega ni byabindi ngo iyo ibyago bikomanze ku rugi urukundo runyura mu idirishya.
    2. Ntabwo yigeze aguha agaciro n’icyubahiro nk’umufasha we ngo mujye inama ku cyateza imbere urugo rwnyu ahitamo gufata imyanzuro ibata mu kaga.

    3. Kuba agarutse si uko urukundo rugarutse ahubwo aje kukuruhukiraho kandi ejo cyangwa ejobundi umurengwe uzongera umufate yongere aguhemukire.

    4. Kuvuga ngo ni papa w’abana yataye imyaka itanu atazi uko babayeho akajya gushaka abandi bagore (nabo wasanga yarababyayeho abandi bana ejo bakazaza gusaba iminani kwa se.)Nibaza gusaba iminani cyangwa indezo azafata mu mitungo waruhiye ari kwidagadura.

    Inama yanjye iteye itya :

    Senga Imana iguhe gufata umwanzuro ugendeye ku mutima nama wawe.
    Niba ufite abana bakuru bashobora kwifatira ibyemezo,bicaze ubabwire byose uko byakabaye yewe n’ibanga wari warabahishe uribabwire (ibyerekeye ibyo umugabo yaguhemukiyeho byose) hanyuma ubabwire uti rero bana banjye uriya ni Papa wanyu arashaka kugaruka mu rugo.Nibamuha imbabazi uzagirire abana ariko ube maso utazongera guhura n’akaga.
    Imana ibigufashemo.

  • Muvandimwe, niba uwo mugabo mwarasezeranye imbere y’ Imana, wibuke isezerano mwagiranyo ko muzabana yaba muzima cg arwaye, ubwo rero afite uburwayi urasabwa kubwihanganira, gusa nanone biragusaba kwegera Imana cyane ukayereka ko wanze guhemuka ukayisaba ngo izabafasha atazongera kuguhangayikisha. ibyo nkubwira mbizi cyane, jye ntiyantaye ngo agende ariko asa n’ aho tutabana kuko yibera mu kabari ataha aje kunyaka amafaranga gusa kandi ntayafite arantuka mpaka, ariko nzi neza ko Imana itazatuma bikomeza gutyo. inama nakugira irinde hatazagira ikosa riguturukaho hari igihe ibyo biba ari tests Uwiteka aguha ngo arebe kwihangana kwawe iyo uzi Imana ukihangana uranesha.

  • bjr,njye uko mbyumva uwo umugabo nta cyiza kimugaruye ahubwo agarutse kugusonga no kugusahura nkuko yabigenje mbere.yumvise ko hari icyo ugezeho nibibazo yagutayemo none aje gusarura .ese yakabaye papa nyawe yagataye abana be azi neza Ko ejo bazabasohora munzi ? aziko agusahuye nutwari kubarengera akajya kudusangira ninshoreke zitatuvunikiye ?uwo ni pere biologique gusa wabona bawe ariko si papa kuko le vrai papa ntiyata abana be gutyo kd naho avuye asanga ataye yo abandi nyuma yindi myaka namara kubona akantu naho azashirira yo gusaba imbabazi. Iyo miryango se igutegeka ko musubirana kuki itamubujije ubwo buhemu ?murizo ngorane yagutayemo iyo miryango yagufashije iki ?iyo miryango se niyo izakubakira ?nshuti sinkubwiye ngo musubirane cg ntimusubirane ariko tekereza neza ntuhubuke kd ntudecide kugirango ushimishe abantu gusa c’est ta vie et celle de tes enfsnts.gusa ari njye bibayeho namubabarira ariko sinasubirana nawe pe,nahita naka divorce ahubwo.courage ma chere

  • Kubabarira ni byo kandi ni byiza, mubabarire ariko ntimwongere kubana kuko hongeye kuba ikibazo nk’icyo nanone yakongera akagenda, ku bwanjye sinatuma angarukira mu rugo naruhiye, ahubwo ube menge niba mwarasezeranye ivangamutungo n’akao kabanza wiguriye arakariye birarangiyecg abo bana yabyaye hanze baze bagatere ku bawe, niba uzi ubwenge ako kabanza ukandikishe ku mwana wawe.

  • muraho mama ? icya mbere banza ugamire n’umugabo wawe umenye ibi bikurikira -yagiye ahunze iki ?
    - ibyo yanjyanye n’inguzanyo yafashe yabishyize he ?
    - ese inzu mwubakanye ubu tuvugana irihe ?
    - ese umugore yashatse n’abana babyaranye ntabwo yabagenje nkuko yakugenje wowe n’abana bawe ?
    - ese aje gusaba imbaba abikuye kumutima ? ikibimuteye n’iki ? nubona ibyo agusubije bifite ireme ahasigaye n’ahawe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe