Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibintu 7 utari uzi kuri Grace Mugabe

Ibintu 7 utari uzi kuri Grace Mugabe

Yanditswe kuwa 30-12-2016 Saa 10 : 17

Grace Mugabe, umufasha w’umukuru w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe uzwiho kugira udushya twinshi dutandukanye, nawe akunzwe kuvugwa cyane akaba umwe mu bafasha b’abakuru b’ibihugu usanga banzwi hafi ya hose muri Afrika. Grace Mugabe, hari ibyo usanzwe umuziho ariko hari n’ibyo uba utazi. Twabakusanyirije bimwe mu bintu ushobora kuba uteri usanzwe umuziho.

Grace Mugabe yavutse mu 1965 ahabwa izina rya Grace Ntombizodwa Marufu ari nako yakomeje kwitwa mbere yuko ashakana na Mugabe.

1. Grace yabaje gushakana n’umupilote
Mbere yuko Grace Mugabe ashakana na Robert Mugabe, yabanje gushakana na Stanley Goreraza wahoze ari umupilote wa Air Force akaba yaje koherezwa gukora muri Ambasade ya Zimbabwe mu Bushinwa. Icyo gihe ubwo Grace yari umugore wa Stanley yari umunyamabanga wa Perezida Robert Mugabe. Nyuma baje kwibanira ubu bakaba bafitanye abana babiri

2. Grace yatangaje ko mbere yafataga Mugabe nka Papa we
Ubwo Grace yakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu ngo yajyaga abona Mugabe akamufata nka papa we umubyara. Ntiyatekerezaga ko hari ikintu cy’urukundo gishobora kuvuka hagati yabo. Muri kiganiro yigeze kugirana na BBC, yagize ati : “ yaje irihande rwanjye atangira kubamza ibijyanye n’umuryango wanjye.

Narimwitegereje mubonamo ishusho y’umubyeyi. Ntabwo nategerezaga ko yajyaga anyitegereza akabona ko ankunze” . Grace yatangaje ko bwa mbere yabanje gushidikanye ku by’urukundo rwabo kuko bose n’ubundi bari basanzwe bufite ingo zabo.

3. Grace yakoze ubukwe na Mugabe umugore we wa mbare amaze gupfa
Nyuma yuko umugore w mbere wa Robert Mugabe, Sally Hayfron yitabye Imana, nibwo Grace yakoze ubukwe na Mugabe. Mu 1996 ubukwe bwabo waravuzwe cyane mu itangazamakuru babwita ubukwe bw’ikinyejana ndetse abenshi bakanemeza ko n’ubundi bari basanzwe bakundana mbere y’urupfu rwa Sally.

4. Grace Mugabe niwe uyobora ihuriro ry’abagore bari muri Zanu-PF
Muri 2014 Grace Mugabe yatorewe kuba umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bari mu ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF. Ubwo yari amaze gutorwa yasezeranyije abayoboke b’iryo shyaka ko ubu ari icyo gihe ngo yerekane “icyo aremyemo”

5. Yigeze gutangaza ko shobora kuzaba perezida
Nuko the Guardian na BBC babitangaza, ko hari ubwo Grace Mugabe yigeze kuvuga ko nawe ashobora kuzaba perezida. Icyo yagize ati ; “ Nanjye nshobora kuzaba perezida, kubera iki ntamuba, ntabwo ndi umunya Zimbawe nk’abandi ? Nyamara ngo Mugabe we yigezegutangaza ko umugore we nta gahunda afite yo kuzaba perezida ubwo yari yagiye mu ruzinduko yagiriye muri Afrika y’epfo.

6. Niwe muntu wahawe impamyabumenyi y’ikirenga ayikoreye mu gihe gito
Muri 2014 Kaminuza yo muri Zimbawe yahaye impamyabumenyi y’ikirenga Grace Mugabe nyuma y’amezi abiri gusa atangiye kuyikorera. Ibyo byateje ubwimvikane buke mu bashinzwe uburezi basaba ko yayamburwa mu rwego rwo kwirind ako byahesha isura mbi kaminuza yabo.

7. Akora ibikorwa byo gufasha imfubyi
Abifashijwemo na kompanyi y’abashinwa, Grace Mugabe afasha abana b’imfubyi muri Zimbabwe no hanze yayo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe