Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Ingaruka zo guhora wisukishije

Ingaruka zo guhora wisukishije

Yanditswe kuwa 03-01-2017 Saa 03 : 19

Iyo bagusuka bakurura imisatsi ndetse na nyuma ugasanga ibisuko Bizana ubushyuhe. Uko gukurura imisatsi n’ubwo bushyuhe biteza ingaruka zitandukanye.

Dore zimwe muri izo ngaruka ;

Ubushyuhe bw’indengakamere butewe n’imisatsi y’imikorano ishyirwa ku mutwe hamwe n’utubano duhora dukanyaze umutwe, bitera amaraso ageze mu bwonko kuvura, maze bigatuma imisatsi wari usanganywe icurama.

“Imisatsi y’imikorano hamwe n’utubano bitwikiriye icyicaro gikuru cy’ubwonko bishyushya cyane kandi bigakangura urusobe rw’imitsi yumva ruhuriye mu bwonko. Umutwe ugomba guhora uhuhwa n’akayaga. Ubushyuhe buterwa n’ibyo bitwikirizo by’ibikorano butera amaraso kujya mu bwonko ari menshi.

“imisatsi ya meche baboshyemo inweri byongerwa ku mutwe, biremerera abagore n’abandi baboshyiraho bigatuma umutwe ugira indi shusho. Iyo bagusuka umusatsi urakururwa ugakanyangwa ukerekezwa aho utagamije, bikaba ari ikidashoboka ko imitwe y’abagore n’abakobwa bahorana ibisuko yatekana.

“Ku ngaruka y’ubwonko bwaguye nabi urusobe rw’imitsi yumva kubera kuvura kw’amaraso, bituma impagarike idakora neza ikarwara, bigatera umuntu gusa n’aho atagikabakabwa n’ibyiza. Bene nk’abo batakaza ubushobozi bwo gushishoza butera kumenya ibyera. Ubushyuhe budasanzwe buterwa n’iyo misatsi, bituma amaraso avurira mu bwonko, maze imisatsi isanzwe igacurama hakaza uruhara. Niho uzasanga abenshi barapfutse imisatsi.

Ikindi kandi ngo usanga abantu bakunda iby’imisatsi cyane baba baratwawe umutima nayo ku buryo bishobora kubatera gusesagura, gutakaza umwanya bayiganiraho banayitunganya bikaba byabageiraho ingaruka z’igihe kirekire.

Hari kandi abagira umwanda mu mutwe bitewe n’igihe kinini umara ufite ibisuko kandi udakaraba mu mutwe. Bamwe uwo mwanda ubatera uburyaryate bakishimagura mu mutwe bakaba banahaca ibisebe.

Izi ni zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku muntu uhora usutse imisatsi n’ufunga imisatsi ayikuruye cyane.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe