Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isosi itukura irimo amashaza

Isosi itukura irimo amashaza

Yanditswe kuwa 30-12-2016 Saa 10 : 06

Ubu bwoko bw’isosi butandukanye n’isosi itukura isanzwe kuko ubusanzwe isosi itukura ntiwamenya ibiba biyigize ariko iyi yo biba bigaragara

Ibikoresho

  • Karoti 1
  • Ibitunguru 2
  • Sereli utubabi 5
  • Puwavuro 1
  • Inyanya 4
  • Umunyu
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Sauce tomate 1
  • Amashaza atogosheje agakombe

Uko itegurwa :

  • Shyushya amavuta ushyiremo poivron n’igitunguru
  • Ongeramo karoti
  • Karoti zimaze gutangira gushya ushyiremo inyanya na sosi tomate
  • Sukamo amashaza uvange
  • Shyiramo umunyu wumve ko uhagije
  • Sukamo amazi ureke bitogote ku muriro muke mu minota 20

Gracieuse Uwadata

.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe