Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade ya karoti na avoka

Salade ya karoti na avoka

Yanditswe kuwa 30-12-2016 Saa 01 : 25

Ibikoresho

  • Avoka 1 ihiye
  • Karoti 3 zirapye
  • Laitues ( salade) 1
  • Cocombre 1 nini
  • Inyanya 2 wakasemo ibiziga
  • Mayonnaise ibiyiko 2 binini
  • Umutobe w’indimu 1

Uko bikorwa

  • Fata laitue uyikatemo binini uzishyire mu mazi arimo vinaigre bimaremo umwanya
  • Rapa karoti na cocombre uzikatemo utuzeru
  • Shyira za laitue ku isahani nini ukoreraho salade
  • Uhereye ku mpande z’isahani ushyireho avoka wakasemo ibisate binini ,
  • Kurikizaho cocombre imbere ushyiremo inyanya
  • Mo hagati cyane ushyiremo karoti zirapye
  • Nyanyagizaho umutobe w’idimu hejuru ku ruhande ushyireho mayonnaise ushaka aze kuyikoresha

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe