Ahabanza » Umuryango » Kurera » Icyo wakora iyo ufite umwana muto usuzugura

Icyo wakora iyo ufite umwana muto usuzugura

Yanditswe kuwa 30-12-2016 Saa 01 : 22

Umwana muto uri munsi y’imyaka ibiri cyangwa arengejeho gato hari ubwo usanga asuzugura cyane, ababyeyi bakamuhana bikanga ugasanga akomeje gusuzugura no gukora andi makosa ariko wayamuhanira ntiyumve. Icyo gihe ababyeyi babura icyo bakora ndetse bamwe bakaba banakora ibitari byo.

Icyo wamenya ku gusuzugura kw’umwana ukiri muto
Kuba umwana uri munsi y’imyaka ibiri yakanga kumvira ibyo umubwiye ntukabifate nk’agasuzuguro gasanzwe nkako ku bandi bana bakuru kuko uyu mwana wo muri iki kigero we asubiramo amakosa wamubujije nta mutima mubi wundi ubimuteye, ahubwo abitewe no kuba ageze ku kigero cyo gushaka kwiga. Kandi ibyo ushaka kwiga neza ubisubiramo.

Ashobora kandi kubiterwa no kuba ashaka kwigenga kuko muri iki kigero umwana aba akeneye kwigenga dore ko n’ubundi ababyeyi n’abandi bamurera baba bamwereka ko batakimwitayeho. ( urugero umwana uri munsi y’imyaka ibiri usanga bahora bamuhetse, bamugaburira, bamuhoza igihe arize, … ariko iyo arengeje iyo myaka atangira kubura ibyo byose yakorerwaga, ahubwo agatangira guhanwa no guhabwa amabwiriza, nawe bikamutera kwiyumvamo ko yigenga koko)

Ikindi gitera umwana wo muri iki kigero gukora amakosa amwe n’amwe nuko baba bashaka kwishima bagakora ibintu bibatera kunezerwa. Niyo mpamvu bo bakora ibibaneje kurusha gukora ibyo ubasaba.

Icyitonderwa : Nubwo umwana akiri muto ukabona ko umubuza amakosa ntakumwe, irinde kumwemerera byose ngo yigenge nubwo uzi ko abikeneye. Kwemerera umwana byose nabyo bigira ingaruka mbi.

Uko bigenda hejuru y’imyaka ibiri
Noneho hejuru y’imyaka ibiri n’itatu umwana atangira guha agaciro amabwiriza ahabwa. Ni naho twavuga ko atangira kumvira. Gusa na none aba ageze mu kigero gikomeye cyo gushaka kwiyobora (être autonome). Niyo mpamvu akeneye umuba hafi ngo amuhe imirongo ntarengwa kuko we aba atangiye kumvira. Iki kigero bakita ubugimbi cyangwa se ubwangavu buto ( petite adolescence)

Aha na none wongeramo ingufu mu kumuha amabwiriza ariko aboneye. Kandi ukanazirikana kutamwemerera byose.

Ni ryari imyitwarire y’umwana muto yagutera ubwoba n’icyo wakora

Mu gihe ubona ko umwana adahinduka , ashaka gufatwa nk’umwami, ukabona ko ashaka ko ibyifuzo bye aribyo mwagenderaho, ugasanga se ari wa mwana wivumbura ushaka gutetweshwa cyane, icyo gihe ntibiba bisanzwe, uba ugomba kugira icyo ukora.

Icyo wakora
Jya uha umwana amahitamo hagati y’ibintu bibiri ariko bisa nk’itegeko :
Ugero niba umwana ushaka ko ajyana imyenda ye aho ibikwa n’inkweto. Aho kumubwira uti jyana iyo myenda n’inkweto aho bibikwa, wamubwira uti ; ‘ urashaka kubanza kujyana imyenda cyangwa urahera ku nkweto ?” icyo gihe ntaho abona ahera agusuzugura

Ntugaterere iyo, iyo umwana agusuzuguye ; Dukomeje kuri rwa rugero rwo kumubwira ko yajyana imyenda n’inkweto aho bibikwa, ushobora kumubwira agakomeza kubyanga. Ntugahite ufata umwanzuro wo kubyijyanira. Banza wongere umusubiriremo inshuro nyinshi ubimusaba, nakomeza kwanga umuhe agahano gato. Niba izo nketo arizo akunda kwambara umubwire ko ejo atazazambara kuko yanze kuzibika aho zagenewe kubikwa.

Igihe yumviye ujye umushimira : Niba umubwiye ikintu akora ukabisubiramo kenshi ukabona ku munota wa nyuma arabyemeye, ujye uhita umushimira umubwira ko akoze neza kumvira. Ushobora kumubwira mu magombo cyangwa ukamuha impano nto wabona.

Ngibyo rero bimwe mu byagufasha mu gihe uhangayikishijwe n’umwana wawe usuzugura kandi akiri muto.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe