Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Gato irimo ubunyobwa

Gato irimo ubunyobwa

Yanditswe kuwa 28-12-2016 Saa 10 : 10

Ibikoresho

 • Amagi 5
 • Umusemburo akayiko 1
 • Ifarini garama 150
 • Isukari garama 250
 • Amavuta ya beurre garama 100
 • Ifu y’ubunyobwa garama 120

Uko bikorwa

 1. Koroga umuhondo w’amagi ukwawo uwuvange n’isukari
 2. Sukamo ifarini ukomeze uvange
 3. Ongermo ifu y’ubunyobwa inoze neza ukomeze uvange
 4. Sukamo umweru w’amagi wakoroze uvanze n’umusemburo uvange wihuta kugirango binoge neza
 5. Yengesha marigarine ku ipanu usukemo ukomeze uvange
 6. Siga amavuta kuri plat utereka mu ifuru ubishyiremo
 7. Iyo nta furu ufite ufata isafuriya nini ugashyiramo amazi akabira
 8. Fata akandi gasafuriya gato kuri iyo watetsemo amazi ushyiremo wa mutsima ufashe waponze utereke muri ya safuriya irimo amazi ari kubira
 9. Birekereho amazi akomeze abire bimareho nk’amasaha abiri

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe