Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uburyo wafata neza umukozi wo mu rugo mu minsi mikuru

Uburyo wafata neza umukozi wo mu rugo mu minsi mikuru

Yanditswe kuwa 28-12-2016 Saa 10 : 06

Muri iki gihe gisoza umwaka haba hari iminsi mikuru itandukanye ugasanga aabantu hafi ya bose bishimiye iyo minsi mikuru. Nyamara hari ubwo ibyo byishimo bitagera ku bakozi bo mu rugo kandi nabo baba babikeneye. Dore rero bimwe mu byo wakorera umukozi wo mu rugo mu gihe nk’iki bikarushaho kumutera umwete mu kazi ke ka buri munsi :

Kumuha uruhushya akajya mu biruhuko : Kimwe n’abandi bantu bose usanga muri iyi minsi mikuru abantu bafata ibiruhuko bakajya gutemberera ahantu runaka. Abakozi bo mu rug obo akenshi baba basaba ko bajya iwabo mu cyaro kuko nabo baba babakumbuye. Ni byiza rero ko wamureka nawe akagenda kandi ukamuha iminsi ihagije ku buryo azagaruka yarashize urukumbuzi.

Kumuha uruhushya akajya gutembera uwo munsi : Iyo badasabye uruhushya rwo kujya mu usanga nabwo baba bifuza gutemberera mu nshuti zabo, kujya mu birori runaka, kuja gusenga n’ibindi. Ni ingenzi ko nabo wabareka bakinezeza uko bashoboye muri iyi minsi mikuru kuko birushaho kubereka ko ubaha agaciro. Ibi wabikora nko mu masaha muba mwasohokanye n’abagize umuryango bigatuma nawe yishimira uwo munsi yabonye.

Kumugenera impano : Niba wageneye impano runaka abagize umuryango bose, ni byiza ko wibuka n’umukozi wo mu rugo kuko nawe aba abarirwa mu bagize umuryango. Mugenere impano niyo yaba nto bizarushaho kumushimisha no gutuma yiyumva mu bagize umuryango.

Kumufasha imirimo mu myiteguro y’ibirori mu rugo : Iyo mu rugo bateguye ibirori usanga umukozi wo mu rugo ariwe uhavunikira cyane kandi nawe aba akeneye kwishimira ibyo birori. Ni byiza ko wamushakira abamufasha cyangwa se nawe ukamufasha imirimo yo mu rugo ku buryo bitamusigamo imvune. Igihe kandi ibirori birimbanije mujye mumureka nawe yitunganye, yambare neza areke guhezwa iyo mu gikoni.

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu gutuma umukozi wo mu rugo nawe yishimira iminsi mikuru iba mu gihe gisoza umwaka bigatuma nawe agira umwete bikanamugusha neza akajya akora neza akazi ke.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe