Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye arasesagura kandi ntashaka gukora

Umugabo wanjye arasesagura kandi ntashaka gukora

Yanditswe kuwa 28-12-2016 Saa 10 : 00

Muraho nshuti kandi basomyi ba Agasaro magazine, nkunze gusoma inkuru zo kuri uru rubuga akenshi zikamfasha niyo mpambvu niyemeje kubagisha inama, ariko njya mbabazwa n’ uko hari aho nsanga mwatutse umuntu wagishaga inama, si byiza kabone n’ iyo yaba yafashe umwanzuro utaboneye, mwamukosora mutamukomerekeje.

Ndi umugore w’ imyaka 36 nkaba mfita abana batanu. Maranye n’ umugabo imyaka 13 ariko muri ubwo buzima bwa marriage inshuro nishimye zirabaze.

Mfite akazi kandi navuga ko ko kampemba neza ngereranije n’ abandi benshi bo ku rugero rwanjye, umugabo aheruka akazi mu myaka ibiri ya mbere tugishakana. iyo yaka yose nijye umenya urugo ariko ibyo ntacyo byari bitwaye, ikimbabaza ni uko mba ndeba umugabo wanjye ntacyo bimubwiye, nta n’ ubwo ajya ashaka kuba yagira icyo akora ngo anyunganire, kuba atabona ko mvunika binyereka ko nta rukundo amfitiye, nta jambo ryiza ry’ abashakanye njya numva ambwira, keretse iyo azi ko ndi hafi guhembwa nibwo atangira kunyereka ko turi kumwe akanyereka imishinga idafite icyo imarira urugo, aha navuga nko kumbwira abantu ashaka gutwerera, abo ashaka gutahira ubukwe , umwenda runaka ashaka kugura, kandi iyo ntabikoze sinarara muri urwo rugo kuko yanankubita.

Ntitugira isambu ariko ntiyatekereza ngo tugure agaparcelle wenda tuzubake iyacu nzu, ahubwo twagura TV ya puce ntazi umubare, mbese rwose mbona yifata nk’ umwana muto utazi ibyo arimo. Kuri we amafaranga y’ amata y’ umwana yabura ariko ntiyabura amafranga ya abonnement kuri Canal +.

Ndeba rero iyo mibereho yanjye itagira uburenganzira ku mafaranga nkorera jyenyine, nkareba umuntu utazi ko ariwe responsable w’urugo, nkumva birandenze, kenshi natekereje guta urugo ngo nigendere, ariko nkatinya ababyeyi banjye kuko n’ ubwo bimeze gutyo sinigeze mbibaganiriza ntabyo bazi kuko nta mama ngira mfite papa washatse undi mugore, kandi numva ntamwisanzuyeho ku buryo namuganyira iby’ urushako rwanjye cyane cyane ko nagiyeyo iwacu batabishaka.

Akiri umusore barabibonaga ko ari mafiyeri ariko jye kubera amaso akunda kandi nari nkiri muto sinigeze mbyitaho, ariko ndababaye mubyumve.

Ikigeretse kuri ibyo turi abakene ku rwego dushobora no kubura icyo guteka kandi mfita akazi, ariko kubera imibare mike no kudashyira hamwe ntidutera imbere, kandi mbona nta gahunda yo guhinduka afite, icye ni icupa no kwifata neza. Ikindi kandi ntashobora kumbwiza ukuri ku bijyanye n’ umutungo w’ urugo, sinamenya niba hari amafaranga ajya abona, n’ ayo muha simenya icyo ayakoresha, mbese ndababaye pe !

Mungire inama kandi si ngombwa gutangaza amazina yanjye

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Akira agakiza, usenge naho ubundi wasara nyine. Sengera umugabo wawe Imana imuhindure, mushyire hamwe, wita urugo, wikwibabariza abana. Nyuma muzaganira, Imana irabishoboye kumuhindura.

    TKS !

  • Ntago wazaguma muri ubwo buzima ngo ubivemo ugomba kumubwiza ukuri ariko utarakaye wabiteguye kdi wabanje kumwerera imbuto kubera ubwo buzima ubayeho ushobora no kuba waramubwiye nabi agakomereka agahitamo kujya aguhima kko abagabo ni abantu bo kwitondera utwara buhoro kko Imana yabashyizemo icyubahiro utabakuramo bisaba kubabwiza inezaa !

  • wihangane kd ukomere kk bitera kunesha yje ndumva mwakwinca ukamuganiriza n’ymutima utuje.mugakorana plan y’urugo mukwezi ugendeye Ku mushahara wawe nnho muricyo gihe ukagerageza kumuvugisha neza ,unareba niba ibyo mwapanze birimo kugendwaho ,ibyagezweho ukamushimira.yewe ibyo binaniranye yaba aringeso yisanganiwe warekera iyo,ugafata umwanzuro wumva utakubongamiye uvuye murivwoe kd humura Imana iri iruhande rwawe !

  • Umva muvandi ikintu kijya gihindura umuntu ni isengesho ryonyine kuko Imana niyo ifite ubushobozi bwo guhindura umutima we. imyaka 13 warihanganye pe igisigaye egera Imana uyibwize ukuri uyerekeko unaniwe kandi humura izagutabara nuyizera. njye narayibonye nyuma ya 10ans nanjye naniwe.

  • umwaka mushya.
    bavandimwe ntamuntu uhindura undi keretse Imana yinyine niyo yamuhindura.
    mubyeyi fata abana bawe bose ugende ufate Indi nzu mubanemo we umureke kuko ndumva uhangayitse cyane.

    umuntu udashaka gukora kdi agashaka ibintu atakoreye urumva utasara ugata abana batagira ubitaho.

    ihangane kdi ukomeze gusenga

  • Imyaka mubanye nimyinshi ahubwo wowe reba icyowamufasha wasanga yikundira koko umungara nibazi gucuruza rebicyo wamushingira muganire umwumvisheko ibyagiye gukora aribyo bigomba kunganira ubuzima bw’urugo bwaburimunsi hanyuma nawe ugume mukawe kazi urebeko wazabona icyokibanza uvuga mumenyeko murikwangiza abana banyu kubindi bisobanuro uzambaze 0788216877.

  • sha muvandi ibibazo turabinganya icyo nkurusha nuko tumaze 4 ans tutaryamana ariko uko uwawe ateye ninako uwanjye ateye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe