Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Umuti bakoresheje bagakira ibiheri burundu

Umuti bakoresheje bagakira ibiheri burundu

Yanditswe kuwa 29-12-2016 Saa 01 : 40

Ibiheri byo mu maso usanga bibangamira ubifite ndetse bamwe bigatuma bumva bitakarije icyizere kuko batinya umuntu ubitegereza mu maso. Abantu bamwe twaganiriye bavuga ko hari uburyo bworoshye bakoresheje bagakira ibiheri mu gihe gito ubu bakaba basa neza.

Uwitwa Liliane yagize ati : “ Nari maranye ibiheri byo mu maso igihe kinini narivuje ku baganga b’uruhu ku buryo bari basigaye banyandikira imiti nanjye ubwanjye nayireba ubwoba bukanyica. Imiti y’abangaga narayikoreshaga, uyu munsi bibaka byagiye ariko ejo bikongera bikagaruka noneho byasaze.

Naje guhura n’umuntu wari ufite umwana warwaye ibiheri ngo amuvurisha poudre ya Salvatis. Yampayeho gake ngo njye kureba uko bimera ariko mu cyumweru kimwe nari ntangiye kubona impinduka nziza. Ubu niyo nakomeje kwisiga kandi icyiza cyayo nuko itubuka kandi uwayisize niyo yaba agira uruhu rw’amavuta nk’urwanjye ageza nimugoroba agisa neza, atayaze”

Yarongeye ati : “ Ubu ndasa neza nanjye genda mbwira abandi ibyiza by’iyo poudre yankijije. Kuva mu kwa munani ntangiye kuyikoresha uruhu rwanjye rurasa neza kandi ntirukiyaga nka mbere”

Si abagore bavuga ko bakoresheje iyi poudre gusa bagakira ibiheri kuko n’abasore nabo bahamya ko yabavuye bakaba basa neza mu maso. Uwitwa Kwizera Philadelphie yagize ati : “ Iyi poudre nanjye narayikoresheje narimfite ibiheri byananiranye rwose irakiza.Nari narivuje ahantu henshi byaranze nakoresheje ama antibiotic menshi nahabwaga n’abaganga b’uruhu byaranze ariko iyi poundre yankijije mu gihe kitarenze ukwezi”

Uwitwa Audrey nawe ati : “Iyi poudre nanjye maze ibyumweru bibiri nyikoresha mfite impinduka nziza zigaragara. Nari narivuje hose kuba dermatologue ( abaganga b’uruhu) batandukanye ariko ubu rwose uruhu rwanjye ruri kumera neza.”

Ababyeyi bafite abana bagize ubwivumbure ku ruhu ( allergies) nabo bemeza ko iyi poudre yabavuriye abana.

Uwitwa Grace yagize ati :“ Umwana wanjye yarwaye allergies ku ruhu ugasanga arasa nk’igisimba neza. Naramuvuje ahantu hose hashoboka bandangiraga ko bavura indwara z’uruhu. Bampaye amavuta bampa za shampoo n’indi miti ariko ntacyo byatangaga. Wasangaga akomeza kuribwa akishimagura kandi akanasa nabi cyane. Aho menyeye iyi poudre ya salvatis ubu ntabwo akishimagura cyane kandi ayikoresheje icyumweru kimwe gusa kandi na twa duheri tugenda twuma ku buryo mfite icyizere ko azakira burundu.”

Ubwo ni ubuhamya butangwa n’abakoresheje iyi poudre ya salvatis. Iiy poudre iboneka mu Rwanda ku giciro cyiza ikaba ivura indwara z’uruhu zananiranye zirimo ibiheri n’amabara yabyo n’izindi

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788606046.
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe