Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Makaroni zirimo inyama n’ibihumyo

Makaroni zirimo inyama n’ibihumyo

Yanditswe kuwa 28-12-2016 Saa 01 : 32

Ibikoresho

  • Amavuta ibiyiko 2
  • Ibitunguru 2
  • Ibihumyo bikase duto akarahure 1
  • Sereli udushami 3
  • Inyanya 3
  • Sosi tamate 1
  • Inyama ziseye garama 500
  • Umunyu na gout
  • Macaroni gr 500

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta ku ipanu ushyiremo ibitunguru, sereli n’ibihumyo
  2. Ongeramo inyama ziseye
  3. Shyiramo umunyu na poivre
  4. Ongeramo inyanya na sosi tomate
  5. Ku ruhande uteke macaroni nkuko bisanzwe
  6. Zimaze gushya ushyire isosi y’inyama n’ibihumyo hejuru uvange

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe