Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugore wanjye arandembeje. Nkore iki ?

Umugore wanjye arandembeje. Nkore iki ?

Yanditswe kuwa 27-12-2016 Saa 00 : 58

Muraho mwe mwiyemeje gufasha umuryango nyarwanda ? Ndagirango mungire inama z’icyo nakora.

Uwo twashakanye akunda kugenda atambwiye aho agiye rimwe agataha atinze. Namubaza aho yari ari akambwira ngo nta kibi yakoraga. Negereye mabukwe ambwira ko nta ngeso z’ubusambanyi amuziho.

Ariko nyine iyo bibaye arandakarira cyane. Ikindi ni ugufuha bikabije hamwe uko ntashye ahitira muri téléphone kureba abo twavuganye, naba mpuze gato ab’igitsina gore navugishije bitewe n’akazi nkora akabandikira nkaho ari njye ababaza niba bankunda. Umwe yigeze kwemera ati ndagukunda. Nyamugore asiba ikiganiro bagiranye ubundi arandakarira mbura icyo nkora.

Ikindi mbona nacyo kitoroshye ni ugufata umwanzuro ku ikoreshwa ry’amafaranga akenshi aba yafashe imyenda tutabyumvikanye hakaba aho mbona bitari ngombwa.

Ngaho nimungire inama.

Murakoze kandi ndabizeye. Nyagasani abahe umugisha.

Ukeneye kugisha inama abasomyi ba agasaro.com, watwandikira kuri
agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • mubyukuri urababaye ariko senga.uzamugenzure nawe umenye aho aba yagiye hose kuko umuntu ufuha gutyo hari ingeso mbi afite aguhisha.kandi umunyeko mamawe atari kukubwira ko umwana we afite imico mibi ahubwo uzegere inshuti ze uzabimenya byose.kubijysnye nogukoresha amafaranga benshi barabishwanira muzagabane inshingano zurugo.

  • muvandi kubyerekeye na telephone ,shyiramo password atazi.ntuzigere umubwira.ikindi knd ujye umuganiriza cyane bishoboka kubyerekeranye nimibanire yanyu .cg uhamagare imiryango yawe niye bahafi. bagire icyo babikoraho.komeza kwihangana.

  • YEWE NI UKWIHANGANA KUKO BITERA KUNESHA !ARIKO NUBONA UKOMEJE K’UMUGIRA INAMA BIKANGA NYUZACIKE INTEGE KUKO UKO BIKOSE MWARASHAKANYE NUBWO WABA WARASHATSE NABI .KOMEZA USENGE IMANA ISHOBORA K’UMUHINDURA YO ISHOBORA BYOSE.

  • Uhhhhhh. urugo rwanyu rurabura ibintu 3.

    1. Ikizere no kubahana
    2. Communication
    3. Gushyira hamwe

    Umva rero ibi byose bikemukira mu kuganira. wowe nkumukuru w ;urugo, shaka uburyo wajya ushaka igihe mwahuriraho mwese mukaganira. ukamubwira byose bikwerekeye. nawe we atakubwira ariko azageraho abone ko ntacyo umuhisha, ikindi nuko mugomba gukora plan yurugo muri kumwe. apana ko umwe icyo atekereje ahita ashaka uburyo bwo kugikora atagishije undi inama. nukuri urugo rutajya rugira umwanya wo kuganira ibibazo nkibyo ntibiruburamo.

    Ikigenzi kandi ni ukuragiza urugo rwawe Imana kuko niyo itwubakira. Imana iguhire

  • Mugabo niba nta bana mufitanye mureke ikindi niba ushaka kumenya aho aba yagiye uzamuteze umugabo winshuti yawe amuterete urebe niba ari ndaya koko

  • Mwiriwe ! uko biri kose uyu mugore ashobora kuba yaragize ikibazo k’umugabo we ntabivuge cg wowe ubizi ko hari ikibazo mwagiranye.Iyo bimeze gutyo rero bisaba kumwereka ko wahindutse bidasubirwaho naho niba wara muciye inyuma akabimenya ashobora kuba yarananiwe kwiyakira.Niba atari ibyo afite irari rindi cg afite inshuti zitari nziza.Bigenzure byose

  • AMAHORO BAVANDIMWE ugerageze ukurikire Inama wagiriwe na Liliane na Ruth zagufasha ikindi gusenga cyane. aho akunda gutaramira hamujyane umuhe umwanya mutaramane,bagabo beza mujye mwigomwa :" mumanuke hasi mu nzego zanyu mukundire abagore Banyu ibyo bakunda, ibibashimisha, igihe ntacyo, byononnye ku mibanire yanyu myiza,umugore n’umutako n’umutuzo kuri wowe ni byishimo byawe,mufashe kubigeraho, mutege amatwi nimwe mu ntwaro zikomeye( guca bugufi kuwo ukunda si ukuganzwa nkuko abaswa babitekereza, ahubwo ni ugutsindira Urukundo rwuwo ukunda) kuko ugera aho ushaka hose muriwe nta nkomyi nta nagitangira.hari ikibazo gikomeye kiri muru ibi bihe turimo kubera ko twese ari abagabo ari abagore twirirwa iyo yose dushakisha amaronko, abagore n’abagabo babaye "babashimirwa mu riro"aho kuba ba" bashimirwa mu ndaro" iyo twirirwa iyo benshi muri twe baharanira kugaragaza ibigwi byabo ko ari ba Rudasumbwa, abandi bakaba ba Nyiramphogoza. aka karwara kamunga Urukundo kurusha cancer ; abenshi bakamenye bakakarwanya mu nzira zose,ingo zacu zaba paradise. murakoze !

  • Inama ya Alice ni inyamibwa pe !

  • Mwiriwe,
    Nshimishijwe n’inama ya Alice ni umuntu mwiza Cyane.
    Abayobozi b’uru rubuga bampuza na Alice ko yamvugiye Ibintu.
    Ndumva yamfasha.
    Murakoze.

  • MUREKE WISHAKIREUNDI MUGORE UKUBAHA KANDI AKAGUKUNDISHA NINCUTI

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe