Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Moussaka, ifunguro rigizwe n’inyama n’ibibiringanya

Moussaka, ifunguro rigizwe n’inyama n’ibibiringanya

Yanditswe kuwa 23-12-2016 Saa 15 : 41

Moussaka ni ifunguro ryakunzwe cyane mu bihe byo hambere muri Turikiya no mu Bugiriki. Gusa ryaje nyuma gukundwa cyane mu bihugu by’Abarabu

Dore uburyo bumwe wateguramo iri funguro
Ibikoresho

  • Inyama ya steak iseye ( inyama itarimo amagufa iva ku mugongo w’inka)garama 360
  • Ibibiringanya 2
  • Inyanya 3
  • Ibitunguru 2 bito
  • Sosi tomate
  • Tungurusumu agasate 1
  • Fromage garama 50 zirapye
  • Amavuta ya elayo

Uko bikorwa

  1. Kata ibibiringanya mo ibisate bihagaze
  2. Bishyiraho umuntu ubishyire muri plaque ijya mu ifuru
  3. Renzaho amavuta ya elayo hejuru ureke bimaremo iminota 15 mu ifuru
  4. Igihe biri mu ifuru ube utunganya ibitunguru na tungurusumu
  5. Shyira amavuta mu isafuriya ushyiremo igitunguru na tungurusmu
  6. Ongeramo inyama ziseye ureke bimareho iminota 15 ariko unyuzemo ukavanga kugirango zidashirira
  7. Shyiramo sosi tomate n’inyanya
  8. Ongeramo umunyu na poivre
  9. Muri plat ijya mu ifuru banzamo twa dusate tw’ibibiringanya
  10. Renzaho inyama ziseye
  11. Ongera ushyireho couche ya kabiri ukirikije uko wabikoze mbere
  12. Renzaho fromage zirapye ufunge ushyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degre 180
  13. Reka bimaremo iminota 30
  14. Bigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe