Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isupu ya epinards, ibirayi na fromage

Isupu ya epinards, ibirayi na fromage

Yanditswe kuwa 23-12-2016 Saa 15 : 29

Ibikoresho

  • Ibirayi 3 binini
  • Epinards zikiri nshya garama 400
  • Tungurusumu udusate 2
  • Fromage ya parmesan garama 100 irapye
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 2
  • Cube de bouillon ( maggi) 1
  • Umunyu na poivre noir

Uko bikorwa

  1. Ronga epinards neza mu mazi menshi
  2. Hata ibirayi ubironge ubundi ubikatemo duto
  3. Sekura tungurusumu
  4. Shyushya amavuta ku isafuriya
  5. Shyiramo ibirayi ubivange
  6. Bimaze gufata irangi wongeremo epinards na tungurusmu
  7. Shyiramo umunyu na poivre
  8. Shyiramo amazi ml 750 watobyemo maggi
  9. Bireke bitogote ku muriro muke mu minota 15
  10. Bivangishe mixeur ari nako wongeramo fromage warapye

Bigaburane n’umugati

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe