Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ndashimira abasomyi bangiriye inama, ubu narasubijwe !

Ndashimira abasomyi bangiriye inama, ubu narasubijwe !

Yanditswe kuwa 23-12-2016 Saa 15 : 15

Bavandimwe muraho ?Nabandikiye mbabwira ikibazo cyuko narimaze imyaka 2,habura amezi abiri ngo nuzuze imyaka 3 ntarabyara,mbabwirako abantu bandangira henshi bikantera gucanganyikirwa kd nzi ikibazo uko giteye,ku bampumurije mwese ,mwarakoze cyane kandi Imana izabibahembere.

Ndagirango mbabwire ko nabibazaga mukwa 11,nkamenya ko ntwite mukwa12,tariki 10,kubo twaridusangiye ikibazo muhumure mwijuru hari Imana,yumva kd isubiriza igihe,ntakintu nakimwe twakoresheje Imana yonyine yabonye igihe kigeze irabyemera bibaho,mukomererero,iyankoreye ibitangaza namwe izabibuka,gusa musenge kd munezerwe, muzasubizwa,
murakoze cyane.

Soma hano inkuru y’igihe yandikaga agisha inama
http://agasaro.com/spip.php?article4578

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Photo : internet

Ibitekerezo byanyu

  • imana iratabara kandi iradukunda.njye imana yankoreye byiza ntakekaga kuko umubiri wanjye warimo ibibazo byinshi kandi bitanyemerera gutwita none uwiteka yarigaragaaje ubu ntwite India y amezi ane kd hari hashize igihe narihebye rero miryango idafite umwana nukuri musenge mwizere kuko ndabizi n ikibazo kiremereye giteza umwiryane ariko byose birakor
    wa mW izina RYA yesu kristo

  • Imana ishimwe kandi irinde urwo rubuto Mu izina rya Yesu !!Amen

  • Imana nigitangaza nukuri !byose biba kubera gahunda yayo !nimusabe muzahabwa ;nimukomange muzakingurirwa !numukozi wumuhanga ;ntakimunanira !

  • Murakoze cyane bavandimwe kumfasha gushima,njye byarandenze nahoraga ndira amarira,yokubura urubyaro,twaritugiye gukoresha insemination ,guhuza intanga,abaganga hafiyabose muzi babagenicologue,muri kigali ,baribaratubwiye ko ibyashoboka aruguhuza intanga gusa,twageze kwamuganga,ansaba kujyakugitanda ngo nyure muri ecograph,arambwirango ndabona akantu gasa na grosese,naramushubije ngo ntabwo Imana yakora ibibitangaza,arambwirango Imana ikora ibitangaza,natanze inkari ngo barebe bambwira ko ari positif,naringiye gukoresha insemination,ubwo narize amarira yibyishimo,nshutizanjye,ndabasabira kd Imana izabikora mugihe ubonako unaniwe,izakwerekakoyo ibishoboye,ninjye wabashimiye ukibaha ubuhamyabwanjye,murakoze kd mukomere Yesu arashoboye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe