Ahabanza » Umuryango » Urugo » Rulindo : Bakize bwaki yari ibarembeje biteza imbere

Rulindo : Bakize bwaki yari ibarembeje biteza imbere

Yanditswe kuwa 22-12-2016 Saa 14 : 47

Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative “ Tumufashe kwifasha” ikorerera mu murenge wa Mbogo, Akagari ka Mushali ho mu karere ka Rulindo, bo n’abana babo bahoze barembejwe n’ubukene na bwaki ariko ubu barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kwivana mu bukene n’ubujiji bahoranye,babikesha Perezida wa Repubulika wateje imbere umugore wese atibagiwe n’abakene.

Ubwo twaganiraga n’abagore 30 bibumbiye muri koperative ‘’TUMUFASHE KWIFASHA’’ badutangarije Ibyiza bamaze kugeraho mu kwiteza imbere,mu gihe bahoze ari insuzugurwa harimo n’abari barwaye bwaki ariko ubu bikaba byarabaye amateka.

Mukeshimana ni umwe muri aba bagore bagize iyi cooperative,yahoze afite imibereho mibi arwaye bwaki ndetse n’umwana we ayirwaye ariko nyuma yo kujya muri iyi koperative ngo imibereho ye yarahindutse.

Yagize ati ;’’Nahoze mbayeho nabi cyane ku buryo nari ntunzwe no gusabiriza kuko nta n’imbaraga nari mfite zo kuba nakorera amafaranga,nari ndwaye bwaki n’umwana wanjye ku buryo ubuzima bwacu bwari buhagaze nabi ariko ubu meze neza nyuma yo kujya muri koperative nkiteza imbere n’abandi bagore twari tubayeho kimwe.Ubu mbasha kubona ibyo kurya n’ibyo ngaburira umwana kandi nkabasha no kwizigama nkazigamira n’umwana wanjye.’’

Dusabimana Beatrice ni umuyobozi w’iyi koperative Tumufashe kwifasha arasobanura bimwe mu byo bamaze kwigezaho mu iterambere.

Ati ;’’Twahoze turi abagore bafite imibereho mibi cyane,dufite abana barwaye bwaki ndetse n’abagore bamwe muri twe bari bayirwaye.Mu mwaka wa 2013 twaje kigira igitekerezo cyo kwishyira hamwe dukora ikimina turi abagore mirongo itandatu 60,tukajya dutanga amafaranga ijana 100frw ku kwezi kuko nta bushobozi buhagije twari kubona burenze ubwo.

Twaje kugira amahirwe padiri wayoboraga paruwasi ya Rulindo afatanije n’amamasera baza gukenera abana bafite ibibazo by’imirire mibi ngo babashakire inkunga maze bahera ku bana bacu kuko aribo bari bafite ibyo bibazo.Kuva aho abana bacu batangiriye gufashwa tukahabwa ibyo kurya,twatangiye kujya twizigama amafaranga magana abiri na mirongo itanu 250frw,tuyatanga inshuro ebyiri mu kwezi noneho amafaranga amaze kugwira dutekereza icyo twayakoresha,tuvuga ko tuzaguramo ihene zo korora.

Mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bw’akarere bwaduhaye inkunga y’amafaranga ibihumbi magana abiri,noneho tuguramo ihene icumi tuziha abanyamuryango nabo bakagenda boroza abandi muri twe kugera ubwo buri munyamuryango abonye ihene yo korora kandi dukomeza no gutanga ya mafaranga muri koperative.

Amafaranga yo mu isanduku yacu twaje kuyakoramo boutique ifite agaciro k’ibihumbi magana atatu na mirongo inani 3800000frw,Umukozi uyikoramo tumuhemba ibihumbi mirongo itatu ku kwezi,kandi konti ya koperative yacu iriho amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo inani 180000frw,byumvikana ko twamaze kwivana mu bukene burundu.

Iyi koperative yashyizeho gahunda yo kuzigamira abana,kuburyo abana 30 bakomoka kuri aba bagore bose bafite amakonti.Kuri konti y’umwana umubyeyi ashyiraho amafaranga igihumbunku Igihumbi mu mezi 3, ndetse n’inyungu ivuye mu bucuruzi igashyirwa igasaranganwa ku makonti y’abana.

Aba bagore batangiye iyi koperative ari 60 kuva mu mwaka wa 2013,ubu basigaye ari 30 n’abana 30 bavuka kuri aba bagore kuko buri mubyeyi afite umwana witabwaho n’iyi koperative.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe