Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ndashaka mungire inama kuko ndananiwe pe!

Ndashaka mungire inama kuko ndananiwe pe!

Yanditswe kuwa 22-12-2016 Saa 02 : 51

Nashaka mungire inama kuko ndananiwe pe ku buryo nafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugabo.

Ndi umudamu wubatse n’abana 2, nkaba mfite imyaka 42. Nifuza gutanga umutwaro mfite mungire inama kuko birankomereye pe, urugo rurananiye. Ikintu gituma tukiri kumwe n’umugabo nuko ntinya kwisigira abana kandi nashatse mu muryango mwiza cane kandi ukunda pe. Hama, n’ababyeyi banjye bashize hamwe sana kandi hari urukundo rwinshi muri famille. Bigatuma ntinya kuba natandukana n’umugabo kuko imiryango yose uko ali ibiri naba mbabaje sana, nta numwe yabyakira neza.

Lero, tugitangira gukundana yari umusore afite roho nziza kandi yicisha bugufi pe ntibagiyeko ali mwiza cane ku buranga. Ikindi namukundiye n’umuntu utanga amahoro, gusa akunda ambiance bigakabya.

Mfite ibikomere bitatu bindemereye ku mutima :

  1. N’umuntu utajya umpa umwanya wo kuganira, tugire projets, umwaka urashira uwundi ukaza nta kintu tugezeho kigaragara. Niyo aramutse ali muhira, aba ali kuri WhatsApp yandikirana n’abagenzi canke arebe umupira kuri TV. Nta communication ihari hagati yacu, mbayeho muri confusion. Niyo ntangiye kumuha conseils, ahite avuga nabi cyane akandusha amahane.
  2. Amafaranga, twembi turakora kandi income irahagije. Lero, iyo yahembwe ntataha mu rugo mpaka amahera ashize byaba ngombwa agasaba ideni mu kabare. Buri munsi ataha minuit irenga, muri weekend naho akaboneka hari imanza tugomba kugendamo. Mbese no kumfasha kwishura loyer ndamwinginga kuko niyo itwara amahera menshi , ibisigaye byose ndimenya. Ubundi, des fois akibuka afite abana, akaba yagura imyenda yabo. Nta faranga menya aho aritwara, ntana compte bancaire yiwe mfite.
  3. Infidelite, n’ingeso itangiye vuba cyane. Ngasanga yandikirana n’abandi bakobwa ku buryo nafashe za conversations zimwe muri whatsApp. Muri make, izo ngeso afite z’ubusinzi n’ubusambanyi zirandemereye kandi natinye kuzibwira umuryango wiwe.
    -  Muri make, ni ibintu mazemo igihe aliko ndarushe nk’umwana w’umuntu, kuko nasanze nta nshingano y’urugo nimwe navuga ashoboye. Nafashe decision yo kubishira ku rubuga kugirango mungire inama, menye icyo gukora umwaka utangiye wa 2017.

Murakoze cyane

agasaro.com

Ushaka kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Umva Nshuti, abagabo benshi banyura muri iyo period. Icyo usabwa cyane gikomeye ni ugusenga rwose ukumva ko umutwaro wawe uwikoreje Imana. Ikindi kandi ujye ubimubwira amenye ko uzi ibyo byose agukorera.Niba hari umuntu uzi wo mu muryango yubaha kandi atinywa wamwegera ukabimugishamo inama ariko utabisakuje ahantu hose ku buryo yabibwira abantu bose.
    Ugomba kwihangana ugakora inshingano ushoboye kuko unapfakaya wabaho kandi ukarera abana bawe. Kubata ukajyenda uzaba unaniwe icyo wiyemeje. Abana baragukeneye kuruta uko bakeneye se. kandi kubajyana ukabatesha se nabwo waba ubakomerekeje.Ba intwari wihangane, usenge kandi ikibazo cyawe umenye umuntu w’umwizerwa wajya ugishamo inama.( ariko kubwira Imana nicyo cya mbere kandi ukizera ko ikumva).

  • Intwaro ya mbere ni ukwiha gahunda yo gusenga wowe ubwawe, ukamusengera kuko uryama ataraza ufate igihe cyo gusenga, mu gitondo ufate akanya ubyuke usenge nawe yumva uitaye ko umukangura kandi umwubahe unamukunde nk’uko ubisabwa wirengagije ibyo byose byakubabaje.
    Azakorwa ku mutima ubundi agusabe imbabazi mu gihe gikwiriye.

  • wowe umeze nkajye najewe umugabo ntatuza ngituvugane ubundi nkamusangana za prudence mumufuka wipantalo, mubyukuri tuza urere abana bawe kuko nugenda uraba waihimye abagabo bikigihe Niko bameze siwowe gusa

  • Nanjye nakugira inama yo gusenga, usengera urugo rwawe, nawe siwe ni Satani, muganirize wabanje gusenga, Imana niyo yubaka urugo rugakomera. Yesu azakugirira neza, azabubakira urugo rw’amahoro.

    AL.

  • Maman inama nakugira ni ugusenga cyane kuko uwo ni satani ushaka kugutwara umunezero w’urushako rwawe umugabo wawe siwe mwanzi wawe!uzashake film y’abanyamerika yitwa ’WAR ROOM’ izagufasha cyane kumenya uburyo warwana iyo ntambara. Imana ikurwanirire!

  • Yoooo. bagabo bateye gutyo ni benshi nshuti. ariko dore icyo ugomba gukora. icyambere Senga Imana uyegere cyane uyisabe kurengera urugo rwaer. Ca bugufi birenze uko wabikoraga, mwiteho kurushaho kandi ugerageze kumuganiriza utuje kandi utamubwira nabi. Mwereka ingaruka zimyitwarire ye ku rugo, ku buzima bwe ndetse no kuri famille muri rusange. ikindi, reba umuntu wo muri famille ubimuganirizeho umusabe kwegera umugabo wawe amuganirize anamugire inama!! Hoohhh, urababaye ndakumva. nange namaze igihe kinini ntaganira numugabo, mbona nta communication hagati yacu, arara mu tubari muri weeknd agataha bukeye birancanga!! gusa jye nabibwiye abavandimwe be baramuhana ubu nta kibazo dufite

    ikindi, uzajye ufata akanya umusabe ko wajya kumugurira kamwe hanyuma musohokane, ube ari wowe wishyura rwose, ariko uprofiter ako kanya muganire, bizaza nshuti, humura. guta urugo siwo muti wikibazo. Imana Iguhire disi.

  • Yoooo. bagabo bateye gutyo ni benshi nshuti. ariko dore icyo ugomba gukora. icyambere Senga Imana uyegere cyane uyisabe kurengera urugo rwaer. Ca bugufi birenze uko wabikoraga, mwiteho kurushaho kandi ugerageze kumuganiriza utuje kandi utamubwira nabi. Mwereka ingaruka zimyitwarire ye ku rugo, ku buzima bwe ndetse no kuri famille muri rusange. ikindi, reba umuntu wo muri famille ubimuganirizeho umusabe kwegera umugabo wawe amuganirize anamugire inama!! Hoohhh, urababaye ndakumva. nange namaze igihe kinini ntaganira numugabo, mbona nta communication hagati yacu, arara mu tubari muri weeknd agataha bukeye birancanga!! gusa jye nabibwiye abavandimwe be baramuhana ubu nta kibazo dufite

    ikindi, uzajye ufata akanya umusabe ko wajya kumugurira kamwe hanyuma musohokane, ube ari wowe wishyura rwose, ariko uprofiter ako kanya muganire, bizaza nshuti, humura. guta urugo siwo muti wikibazo. Imana Iguhire disi.

  • senga Imana nshuti,izakwereka neza ko ari inyembaraga,ishobora byose kd muribyo ishoboye nibyawe birimo.niyo mwubatsi wurugo,icyo ni ikigeragezo ,kitwaremo neza uhagarare kigabo,kuko hari igihe umugabo nawe abikora kubushake agirango akurebe,arebeko washobora kwihangana,arebe mu mutwe wawe,akitwara nabi rwose kuburyo nabantu babibona kugirango arebeko nibakugira inama zo guta urugo uzabikora.niyo mpamvu nakubwirango hagarara kigabo ukomere ushikame,ukomeze usenge Imana izagusubiza umunezero w’urushako rwawe.

  • si urwawe we gusa ni urwa benshi, nugushaka umuntu w’inshuti ye cg wa famille ye uziko yubaha ukamumuregera, gusa nubwira utagukunda azabateranya bibe bibi cyane kurushaho. Ubundi indi nama shaka umwanya wandike byose biri ku mutima umuhe urwandiko kandi umubwireko impamvu umwandikiye ari uko yakuburiye umwanya wo kukumva ukaba warabuze uko mwagirana communication, ubundi igihe cyose ukiyegereza Bikiramariya n’umuhungu we buriya bazamucishaho akanyafu yikosore. Gusa guma mu rugo si wowe wenyine ubayeho nabi, abandi babandagaza mu bayaya n’ababoyi n’abana babatuka ibitutsi by’abashumba Imana ikabashoboza kwihangana, gusa abagabo bakoze gutyo Imana ibahaniramo bakazashiduka ubuzima bubabihiye. kuba mwembi mukora ni umugisha jya uzirikana ko hari n’abadakora bakubitira abana kuryama ushimire Imana iba yaguhaye icyo kurya n’icyo kwishyura inzu.

  • DUHE IMIBARE ICUMI TUGUFASHE.

  • @Penza. Igitekerezo cyawe ndagikunze!! uyu mumama nagerageze kandi rwose buhoro buhoro bizaza!!
    Imana iguhire nshuti!

  • Courage nshuti!! Wicika intege kandi iyo Film bakubwiye yitwa "WAR ROOM" uyishake nanjye yaramfashije ikindi kdi abagabo bakunda icyubahiro uzirinde kubibwira abantu benshi. Senga Imana uyereke byose nayo izakumva iri mw’ijuru igutabare. Wicika intege courage ahubwo

  • Yoooo ,

    Abandi bagabo bagira abagore bifuza ko baganira kandi babubaha .

    uwanjye ninjye umwinginga ngo wenda yaca bugufi tukaganira .Imana igufashe mushiki wanjye birababaza kubona uwo mwashakanye atifuza ko mushyira hamwe.

    Yeww ruri hose ntimugire ngo ni abagabo gusa hari n’abagore bateye batyo .
    gusa Uwiteka atugenderere.

  • ntimuzi ibyo mbana nabyo umugabo nishakiye yafashe umwana amushyira hagati yacu imyaka 4ans irashize

    ibaze ngo narashatse kdi ubwo ninako izindi nshingano zurugo itazikozwa mujye mwicecekera nanjye nanumiyemo nabuze icyo gukora.

  • sha ihangane inda ibyara abagabo nimwe.

  • AHAAAAAAAAA CIRA MUGACUMA UCECEKE MUKO TWARARUSHYE NAGIRANGO NIGEWE GUSA GEWE MAZE IMYAKA 6MBAMUYANGE ANEX NTACYO BIMUBWIYE GUHORA AMBWIRA GUTANDUKANA KWIBERA MURI COMPUTER IGIHE ATASHYEEE NANGE NATINYE GUSENYA

  • Yesu natabare ingo birakomeye satani yarahagurutse wese

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.