Croquettes z’ibirayi n’inyama ziseye

Ibikoresho
- Inyama ziseye garama 300
- Ibiyiko 2 by’ifarini
- Amavuta y’ibihwagari
- Fromage zirapye garama 100
- Poivre
- Umuhondo w’amagi 2
- Tungurusmu agasate 1
- Umunyu
- Ibirayi garama 450
Uko bikorwa
- Karanga inyama zishye uzishyire ku ruhande
- Hata ibirayi ubironge ubikatemo udusate duto ubutogose mu mazi arimo umunyu
- Binombe ukoresheje ikimamiyo
- Shyiramo tungurusmu, umuhondo w’igi na poivre gake cyane
- Bivange neza na fromage warapye
- Kora utubumbe duto duto 8 turambuye dufite forume ubumbye ariko tutabyibushye cyane
- Shyira inyama ku kabumbe kamwe urenzeho akandi hejuru ubundi ufatishe ku ruhande ku buryo inyama ziba zirimo hagati
- Sigaho agafarini gake inyuma
- Shyira amavuta ku ipanu ushyiremo za croquettes wabumbye
- zireke igihe gito mu mavuta ziba zihiye
Bigaburane na salade ushaka
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
21 décembre 2016, 16:54, yanditswe na Yvoli
OK murakoze.Hanyuma se iyo farine uyivanda nibyo birayi ??
22 décembre 2016, 02:28, yanditswe na Uwadata
Uyisiga inyuma ku birayi wambumbye ugiye kubishyira mu mavuta.
21 décembre 2016, 23:06, yanditswe na Uwinzaniye edith
Iri funguro riraryoha
22 décembre 2016, 00:32, yanditswe na nana
None se ifarini bayikoresha ryari ?
22 décembre 2016, 03:53
Izi Croquettes ziraryoshye pe. none mumbwire ni ugukoresha amavuta menshi nkayo watekamo amafiliti ?
22 décembre 2016, 04:01, yanditswe na Uwadata
Yego ariko zo zimaramo igihe kitarenze iminota 10 kuko ibirayi biba byahiye