Ahabanza » Umuryango » Urugo » Inama zafasha abashyingiwe vuba kuzabana neza

Inama zafasha abashyingiwe vuba kuzabana neza

Yanditswe kuwa 22-12-2016 Saa 01 : 42

Gushyingirwa ni urugendo rw’ubuzima burebure ruba rutangiye, akenshi urwo rugendo iyo rutangiye nabi bituma naho abashyingiranywe bagera. Niyo mpamvu rero hari ibintu by’ingenzi abantu bakimara gushyingirwa bagomba gukora mu rwego rwo guha urufatiro rukomeye urugo rwabo rw’ahazaza.

Gufata umwanya mukaganira : Ubu kuri ubu kubera ko isi iri kwihuta usanga abenshi batakigira n’igihe cy’ukwezi kwa buki ngo bafate ikiruhuko baganira n’abo bamaze gushyingiranwa. Nyamara burya hari icyo biba bivuze mu gukomeza urugo rw’abashyingiranywe vuba. Igihe mumaze igihe gito mubanye, mujye mufata umwanya wo kuganira, musohokane ,…

Gufata umwanzuro muri kumwe : Iyo abantu bakiri abasore n’inkumi hari ubwo buri umwe ajya gufata umwanzuro ntabanze kugisha undi inama. Ubu noneho muba mwabaye umwe. Umwanzuro wose ugiye gufata ugomba kubanza ukawumvikanaho n’uwo mwashyingiranywe. Muhere ku tuntu duto twose mujye mubanza kutwumvikanaho.

Muhere mu byo muteganya gukora uyu munsi n’ibyo muteganya gukora mu gihe kirekire kiri imbere byose mubigeho inama muri hamwe.

Gushyigikirana : Kuva mugitangira kubana ku munsi wa mbere, mugomba gutangira gushyigikirana mu byo mukora.

Mushyireho imipaka ku miryango yanyu : Mwembi muba mucyumva ko mukeneye umuryango muvukamo kandi koko ni nabyo, ariko na none mugomba kugira aho mugarukira. Ubu ubuzima buba bubareba mwembi abo mu muryango bakaza nyuma.

Irinde kugira ikibazo wambwira uwo mu muryango mbere yo kubibwira uwo mwashakanye ngo mukiganireho. Mwirinde kugendera ku mwanzuro babafatiye nkaho murki abana bato. Nashobora kubagira inama nk’abantu bakuru ariko ijambo rya nyuma rigamba kuba iryanyu.

Shimagiza uwo mwashakanye : Tangira ubu mukiri abageni wimenyereze gushimira uwo mwashakanye kuko ibyo utamukorera mukiri abageni utazabimukorera ari uko mwamaze kumenyerana. Mubwire ko yambaye neza, ko ari mwiza, n’andi magambo amukora ku mutima.

Kugaragarizanya icyizere : Ereka uwo mwashakanye ko umwizera wirinde kumufata nkaho umufitiye ubwoba cyane. Irinde ifuhe ridafite aho rishingiye kuko bikwangiza kandi bikangiza n’uwo urifitiye. Ntabwo ari byiza ko muba mukimara kubana ngo uhite utangira kujya wihisha ugasoma ubutumwa bwo muri telefoni y’uwo mwashakanye, kureba abo yahamagaye n’ibindi byose bidafite icyo bibungura usibye gusenya.

Mugire gahunda n’isuku mu cyumba cyanyu : Buri wese afite uruhare mu gutuma icyumba cy’uburiri gisa neza. Nubwo akenshi abagore aribo baba bafite uruhare runini. Si byiza kuza ujugunya ibintu aho wiboneye kuko uziko kubikuraho bizatwara umwanya. Ibyo bizabafasha iteka guhorana icyumba gisa neza kirimo gahunda, bibafashe no kunezererwamo.

Mwirinde kumva ko mwagezeyo : Umuhate wagiraga wo kwita ku nshuti yawe no kwiyitaho ntukawuhagarike. Komeza wite k’uwo mwashakanye kandi nawe wiyiteho. Aha ahanini usanga ku byo kwiyitaho umusore cyangwa se inkumi mbere yarabaga ashaka guhora asa neza, yirinda kugira ibiro birengeje urugero ariko yamara kubaka urugo ukumva ko nta kindi ashigaje.

Wihindura uburyo wiyitagaho kandi ukomeze kwita no k’uwo mwashakanye nkuko byahoze muri abasore n’inkumi ndetse ahubwo murusheho.

Ngizo zimwe mu nama zafasha abamaze igih gito basezeranye kubana akaramata, bakazabana neza mu byiza no mu bibi nkuko baba barabisezeranye.

Photo : Imitali models

Gracieuse Uwadata
.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe