Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Puderi ivura ibiheri byo mu maso

Puderi ivura ibiheri byo mu maso

Yanditswe kuwa 16-09-2018 Saa 22 : 05

Poudre ya Salvatis ni puderi ikoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibiheri by’ibishishi n’amabara yabyo nkuko Anastasie Mukakayumba, umujyanama mu by’imirire iboneye abivuga. Abamaranye rero ibiheri mu maso by’ibishishi iyo bakoresheje iyi poudre, mu gihe gito baba bafite uruhu rwiza.

Ibiheri by’ibishishi (acne) ni ibiheri biza mu maso biba bibyibushye. Akenshi byibasira abageze mu kigero cy’ubugimbi ariko hari n’abakomeza kugira ibyo biheri kugeza bafite hejuru y’imyaka 40.

Uko ikoreshwa : Karaba mu maso ureke humuke neza ku buryo uruhu ruba rwumye nta mazi akiriho. Yisige mu maso nta kindi kintu ushyizeho . wayikoresha gatatu cyangwa kane ku munsi.

Iyo utangiye gukoresha iyo puderi ushobora kubona itandukaniro nka nyuma y’ukwezi bitewe nanone n’uko uburwayi bwawe bwifashe.
Iyi puderi kandi ishobora gukoreshwa ku bana bafite hejuru y’imyaka ibiri n’igice.

Iyi puderi ntago ikoreshwa ku mabere ku bantu bonsa, ndetse ntago ikoreshwa ku gice kinini cy’umubiri. Uyisiga ahari ikibazo gusa.

Ukeneye iyi puderi wahamagara kuri 0788506370

agasaro.com
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe