Ahabanza » Umuryango » Kurera » Umumaro wo kwandikisha umwana mu irangamimerere

Umumaro wo kwandikisha umwana mu irangamimerere

Yanditswe kuwa 21-12-2016 Saa 02 : 08

Kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimirere ni ingenzi cyane kuko bifitiye umwana umumaro, umubyeyi ndetse n’igihugu muri rusange. Nyamara akenshi usanga ababyeyi baba abize, abatize, ababa mu mujyi n’ababa mu byaro bose batitabira nkuko bikwiye gahunda yo kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamirere.

Mu mahugurwa y’abanyamakuru yo gusobanurirwa itegeko ry’umuryango yateguwe n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, GLIHD, abatanze ibiganiro barimo Naomi Umuhoza, impuguke ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko na Rene Munyamahoro nawe wigisha mu ishami ry’amategeko muri kaminuza zitandukanye, bagarutse ku mpamvu ari ingenzi ko umubyeyi yandikisha umwana.


Rene Munyamahoro asobanura umumaro wo kwandikisha umwana

Dore impamvu zatanzwe n’izi mpuguke:

Kwandikisha umwana bituma uwo mwana amenyekana ko ari umuntu uriho: Mu gihe wandikishije umwana mu bitabo by’irangamimere utuma uwo mwana amenyekano ko ariho nk’umuntu muzima wiyongereye ku baturage b’igihugu. Kwandikisha umwana nibwo buryo bworoshye butuma igihugu kimenya umubare w’abaturage gifite kuko ubundi buryo bw’ibarura rusange bwo buba haciyeho igihe kirekire kandi bugatwara amafaranga menshi.

Kuba umwana ajya mu igenamigambi ry’igihugu: Hari ibintu byinshi leta ikora muri gahund ayayo y’igenamigambi ikagendera ku mubare w’abaturage ifite. Iyo umwana rero utanditse byicira abaturage bose kuko leta iba yateganyirije abaturage bacye.

Kubahiriza uburenganzira bw’umwana: Kwandikisha umwana ni uburenganzira bwe kuko biba bizamufasha kubona uburenganzira agenerwa n’amategeko bifashishije inyandiko igaragaza ko yanditswe. Urugero niba umwana afatiwe mu ikosa ariko ukaba ubona ko ari umwana ufite igihagararo ku buryo wakeka ko ari umuntu mukuru, iyo adafite inyandiko y’ivuka ntabwo byoroha ko yaburanishwa nk’umwana mu gihe nta kigaragaza ko akiri umwana.

Gutuma hari ingamba zifatwa zifitiye abaturage akamaro: Iyo abana bose banditse haramutse habaye ikibazo kibasira abo bana ugasanga aribo bari gupfa cyane, ayo makuru amenyekana vuba bikaba byatuma igihugu gifata ingamba ku buryo bwihuse.

Kuba umwana yabonana n’ababyeyi igihe yabuze: Mu gihe umwana yanditse mu bitabo by’irangamimirere akba yaburana n’ababyeyi nko mu gihe cy’intambara n’ibindi. Ya makuru yo mu bitabo by’irangamimirere ashobora kwifashishwa mu guhuza ababyeyi n’umwana cyane cyane ko ubu ikoranabuhanga ryabyoroheje.

Korohereza ababyey
i; Hari ubwo ababyeyi badaha agaciro kwandikisha umwana, nyamara umwana yatangira nk’ishuri cyangwa akeneye icyangombw acyo kujya hanze n’ibindi bagakenera inyandiko ye y’ivuka. Icyo gihe ababyeyi bata umwanya bashaka icyo cyagombwa bakaba banacibwa amande nkuko bizateganwa n’Iteka rya Perezida wa Republika rizaba ritari ryasohoka.

Izi ni zimwe mu mpamvu z’iggenzi zatuma buri mubyeyi wese yari akwiriye kujya yitabira gahunda yo kwandikisha abana. Twabibutsa ko igihe cyatanzwe cyo kwandikisha abana ku buntu kizarangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza, 2016. Abari baracikanywe na gahunda yo kwandikisha abana bakihutira icyo gikorwa, mbere yuko gahunda y’amande azaba ateganywa n’itegeko iteka rya Perezida itangira gushyirwa mu bikorwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.